Ibigo by'amashuri biranengwa kuraza abana ijoro kuri uyu munsi wo gutangira ibiruhuko

Ibigo by'amashuri biranengwa kuraza abana ijoro kuri uyu munsi wo gutangira ibiruhuko

Dec 20,2023

Ariko nkiri si iyicarubozo ku bana bacu: Bamwe mu babyeyi bari kuvuga ko abana biga bacumbika mu bigo bari guhohoterwa n’ibigo bigaho muri iki gihe cyo gutaha.

Ibi byagarutsweho na bamwe mu babyeyi bavuga ko abana bari kurara bataryamye ahubwo bakazinduka igicuku bataha ngo Dore ko isaha ya saa 4:30 za mu gitondo agomba kuba ari nta munyeshuri usigaye mu kigo.

Ibi bivuze ko abanyeshuri ba mbere bava mu kigo isaha y’isa 3:00 zijoro nkuko bigaragara mu butumwa bugenda bwohererezwa ababyeyi barerera muri ibi bigo.

Ubutumwa bwohererejwe ababyeyi buvuye ku bakuru n’ibigo abana babo bigaho.

Nubwo byumvikana ko ibi bikorwa kugira ngo abana bagere mu rugo kare hari ababyeyi batabyumva neza, ahubwo bumva ko nta kiba kirukansa aba bana bagakwiriye kubareka bakaza bukeye.

ESE WOWE URABYUMVA UTE?