Nyanza: Umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yishwe urwagashinyaguro n'umugabo wamuhamagaye ngo amubikurire amafaranga

Nyanza: Umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yishwe urwagashinyaguro n'umugabo wamuhamagaye ngo amubikurire amafaranga

Dec 20,2023

RIP Mutuyimana Afisa : Umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yishwe n’umugabo urwagashinyaguro.

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo, humvikanye inkuru mbi ku mwana w’umukobwa wari usoje amashuri y’isumbuye.

Uyu mwana w’umukobwa witwa Mutuyimana Afisa uri mu kigero k’imyaka 24 nibwo yari asoje amashuri yisumbuye gusa yari yarahisemo kuba akora akazi ko gucuruza ama inite (umu agenti).

Ku munsi wo ku wa kabiri nibwo yahamagawe n’umugabo utuye mu gasantere ka Bigogo amusaba ko yaza akamubikurira amafaranga agera ku bihumbi 300 rfw.

Gusa ubwo uyu mukobwa yagendaga, ababyeyi be bategereje ko agaruka ariko ntiyagaruka, mu gitondo cya kare nibwo babonye umurambo muri ako gasantere, washinyaguriwe ndetse wambaye ubusa.

Bahageze nibwo basanze uyu Mutuyimana Afisa yamaze gushiramo umwuka.

Mu marira n’agahinda kenshi abaturage bavuga ko nubwo reta yakuyeho igihano cy’urupfu, uyu Hakizimana wishe uyu mwana w’umukobwa akwiye guhabwa igihano cy’urupfu.

SRC: Yegob