Mugunga Yves wandikiye Kiyovu asaba gusesa amasezerano yafatiwe imyanzuro

Mugunga Yves wandikiye Kiyovu asaba gusesa amasezerano yafatiwe imyanzuro

  • Mugunga Yves yahagaritswe

  • Mugunga Yves avuga ko amaze amezi 3 adahembwa

Dec 21,2023

Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse rutahizamu wayo, Mugunga Yves, wari wayandikiye asaba gusesa amasezerano bafitanye kubera kutamuhemba amezi atatu no kumuha sheki itazigamiye.

Tariki 12 Ukuboza ni bwo Kiyovu Sports yandikiye Mugunga Yves ibaruwa imusaba ibisobanuro nyuma y’iminsi ine atitabira imyitozo kandi nta ruhushya abifitiye.

Iyi baruwa yagiraga iti "Tukwandikiye mu rwego rwo kugusaba ibisobanuro byanditse utugaragariza impamvu umaze iminsi utitabira imyitozo y’Ikipe ya Kiyovu Sports nk’abandi bakinnyi kandi utabifitiye uruhushya. Ibi bisobanuro tubikeneye mu gihe kitarenze amasaha 24.”

Igice kibanza cya Shampiyona cyarangiye Mugunga Yves adakinnye imikino ibiri ya nyuma; uwo Kiyovu Sports yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1 tariki 9 Ukuboza n’uwo Urucaca rwanganyijemo na Gikundiro igitego 1-1 tariki ya 12 Ukuboza 2023, yombi yabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Muri iyo minsi yose ntiyasubiye mu myitozo cyangwa ngo asubize ibaruwa yandikiwe.

Ku wa Kabiri, tariki 19 Ukuboza 2023, Mugunga Yves yasubije ibaruwa yandikiwe na Kiyovu Sports yamubazaga impamvu yamaze iminsi atitabira imyitozo kandi agifitanye amasezerano na Kiyovu Sports.

Iyi baruwa igira iti "Mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha ko impamvu ntabonekaga mu kazi ari uko nari ndwaye bituma ntabamenyesha ku gihe dore ko na sheki mwari mwampaye itari izigamiye, munibuke ko nari ntarahembwa ngo byibuze mbone ibimfasha mu burwayi bwanjye.

Nk’uko nabivuze haruguru amafaranga twumvikanye mwari munsigayemo ninjira muri Kiyovu Sports, Umunyamabanga Karangwa Jeanine yampaye sheki itazigamiye iri mu mazina ye avuga ko anyishuye ideni ryari risigaye ku mafaranga twari twarumvikanye.”

“Icyifuzo cyanjye bitewe n’ubuzima bugoranye mbayemo muri Kiyovu Sports bijyanye n’akazi nagize umwuga, birangora kuba nakina ntabona umushahara kuko kugeza ubu hashize amezi atatu ntarahembwa akaba ari yo mpamvu mbasabye ko twasesa amasezerano maze ngahabwa ibaruwa indekura nkishakira indi kipe.”

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023, Kiyovu Sports yandikiye uyu rutahizamu imuhagarika mu kazi nyuma y’ibisobanuro bye bitanyuze ubuyobozi bw’Urucaca.

Iyi baruwa iragira iti "Bwana Mugunga, nyuma yo kubona ibaruwa yawe yo ku wa 19/12/2023 isubiza iyo wari wandikiwe na Kiyovu Sports igusaba kugaragaza impamvu utitabiriye imyitozo nk’abandi, twagira ngo tugire ibyo tukwibutsa bigenderwaho muri Kiyovu Sports."

"Kugira ngo hemezwe ko umukinnyi arwaye bikorerwa raporo na muganga w’ikipe na we agendeye ku mpapuro za muganga wamugaragarije, iyo wivurije mu ivuriro ritari irye kuko na we afite ivuriro. Kuba utarahembwa ntabwo bisobanuye gusiba imyitozo nta ruhushya kuko ntabwo ari wowe wenyine wari utarahembwa icyo gihe. Iyo sheki uvuga wahawe wayigaragariza ubuyobozi bw’Ikipe kuko itari mu mazina ya Kiyovu Sports na bwo bukayifatira umwanzuro."

Iyi kipe yakomeje ivuga ko "Kuba uvuga ko icyifuzo cyawe ari ugusesa amasezerano ni uburenganzira bwawe ariko bifite inzira bicamo kuko bisaba ko impande zombi zibiganiraho zikagira icyo zemeranywaho."

"Nyuma yo gusuzuma ibyo wasubije, biragaragara ko impamvu watanze zatumye usiba imyitozo icyumweru kirenga nta ruhushya nta shingiro zifite, turakumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu bikorwa byose by’Ikipe ya Kiyovu Sports kugeza igihe uzahabwa andi mabwiriza, ibindi bisobanuro birambuye ku bikureba uzagenda ubimenyeshwa."

Mugunga Yves yatsindiye Kiyovu Sports ibitego bine mu gice kibanza cya Shampiyona, Urucaca rwasoreje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 21 aho iyi kipe irushwa na APR FC ya mbere amanota 12.

Iyi Kipe yo ku Mumena yinjije ibitego 19, nta gitego izigamye nta n’umwenda.

Mugunga Yves yazamukiye muri Intare FC, yerekeza muri APR FC mu 2018 ari na yo yigaragarijemo nyuma atizwa muri Kiyovu Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka, ku mwaka umwe yari asigaranye mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.