Udushya 7 twaranze amatora ya perezida muri Congo Kinshasa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu. Yagombaga gutangira saa moya z’igitondo (ku isaha y’i Kigali) ariko kuri site nyinshi byageze saa tanu igikorwa kitaratangira.
Abatora benshi bageze kuri site mu bice bitandukanye z’igihugu uhereye i Kinshasa, basanga ibyumba by’itora bifunze, ibindi bitaragezwamo ibikoresho, aho ibikoresho byanze gukora, ahandi intonde z’abagomba gutora zitaramanikwa.
Amatora yagombaga kurangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI, ahagana saa kumi n’imwe yahamije ko koko habayeho ibibazo bitandukanye byatumye habaho ubukererwe.
CENI, ibinyujije ku mukozi wayo ushinzwe gutanga amatangazo, Patricie Nseya, yamenyesheje abagana site zabayeho ubukererwe ko yabahaye amahirwe yo kwihitiramo ukwiye kubayobora kugeza saa sita z’ijoro (isaha y’i Kigali).
Udushya twaranze amatora
1. Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri RDC, CENCO, yohereje kuri site zitandukanye mu gihugu indorerezi ibihumbi 25 kugira ngo zikurikirane imigendekere yayo.
2. Ahagana saa munani, CENCO yasohoye raporo ivuga ko isaha yo gutangira kw’amatora yageze ibiro 31,37% bitarafungurwa, kandi ko ibiro 45,1% byagize ikibazo cyo kudakora neza kw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byagombaga kwifashishwa.
3. CENCO yatangaje kandi ko muri ayo masaha, indorerezi zayo zitemerewe gukorera akazi kazo ku biro 9,8%, ibigera kuri 7,84 bigaragaramo ibikorwa by’urugomo birimo 5,88% byangijwe.
4. Mu gihe Abanye-Congo benshi bari bagitegereje gufungurirwa ibiro by’itora kugira ngo batangire igikorwa, kuri site ya ISP (Institut Supérieur Pédagogique) mu mujyi wa Bunia uri mu ntara ya Ituri ho byari bimeze ukundi, kuko abaturage bishoye mu biro byarimo ibikoresho by’itora, barabyangiza kugeza ubwo abapolisi batabaye, barasa mu kirere.
Nubwo Polisi yarashe, byagaragaye ko nta kinini yaramiraga kuko udusanduku tw’itora twamenaguriwe hanze, impapuro z’itora na zo zirashwanyagurwa.
Umunyeshuri wo muri ISP wavuganye n’ikinyamakuru 7 Sur 7, yatangaje ko aba bantu bamenaguye amadirishya y’ibiro by’itora, bangiza udusanduku 14, basenya ibitanda abatoresha bararaho ndetse na moto zabo zigera kuri eshatu.
5. Kuri site ya Ifuko-Kundo iherereye muri Teritwari ya Bolomba mu ntara ya Equateur na ho itora ntiryagenze neza kuko abantu bivugwa ko ari abanyepolitiki n’abakozi ba CENI bahakuye imashini ebyiri z’itora, aho byakekwaga ko bashakaga kwiba amajwi.
Umuturage wabonye ibyahabereye yatangaje ko abaturage batangiriye abari bibye izi mashini, barazibambura, barazangiza, hanyuma barazitwika.
6. Mu mujyi wa Butembo uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bari basekewe n’amahirwe yo gutora, bitandukanye n’uko byabagendekeye mu 2018 kuko bo bari barahejwe bitewe n’icyorezo cya Ebola cyari cyarabibasiye.
Gusa kuri site ya Musimba iherereye muri uyu mujyi ntabwo amatora yagenze neza kuko urubyiruko rwari rwarakaye rwigaragambije nyuma yo gutegereza kugeza saa munani igikorwa kitaratangira. Rwagabye igitero ku batoresha ba CENI, rwinjira mu biro, rutwika imashini z’itora zirenga 10.
Uwari kuri iyi site yatangarije ikinyamakuru Actualité ati “Batubwiye ko amatora atangira saa kumi n’ebyiri ariko kugeza saa munani ntibyari byakabaye kandi hari abantu baraye hano. Niba urubyiruko rwahatwitse byatewe n’uko rwategereje igihe kinini rudatora.”
7. Kuri site ya Masikita 1, umujyi wa Kenge mu Ntara ya Kwango na ho ntibyagenze neza kuko abaturage benshi bari babukereye biteguye gutora bibuze ku rutonde rw’abatora rwagombaga kuba rumanitse ku rukuta.
Umuturage uvuga ko yavukijwe uburenganzira bwe, yagize ati “Nageze hano saa kumi n’ebyiri amatora atangira nyuma y’amasaha ane ariko ntabwo nasanze izina ryanjye ku rutonde kandi nari naje gukora inshingano yanjye. Ubu nakora iki?”
Umukandida Martin Fayulu na Moïse Katumbi biyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu barakeka ko hari site zishobora kuba zitabereyeho amatora. Basabye ko amajwi natangazwa, azashyirwa kuri buri site kandi ko nibitaba ibyo, amatora agomba guteshwa agaciro.