Kiyovu Sports yaciwe akandi kayabo na FIFA

Kiyovu Sports yaciwe akandi kayabo na FIFA

  • FIFA yategetse Kiyovu Sports kwishyura umukinnyi miliyoni 24RWF

  • Kiyovu Sports ikomeje kugarizwa n'ibibazo

Dec 21,2023

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryategetse Kiyovu Sports kwishyura Umunya-Sudani, John Otenyal Khames Roba uzwi nka John Mano, arenga miliyoni 24 Frw kubera kutubahiriza amasezerano.

John Mano yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports muri Kamena 2022 gusa batandukana atayikiniye ndetse benshi mu bakunzi b’urucaca bamuzi ku mafoto gusa kuko bamuheruka icyo gihe.

Ibaruwa FIFA yandikiye urucaca tariki 13 Ukuboza 2023 yavugaga ko iyi kipe itegetswe kwishyura John Mano ibihumbi 14$ arenga miliyoni 17 Frw yagombaga kwishyura mu minsi irindwi, bitaba ibyo igafatirwa ibindi bihano.

Ntacyo Urucaca rwabikozeho bityo tariki 20 Ukuboza 2023 iri shyirahamwe ryongeye kwandikira Kiyovu riyimenyesha ko yahawe iminsi 30 yo kuba yamaze kwishyura John Mano ibihumbi 19.400$ arenga miliyoni 24 Frw (ubariyemo n’amande) cyangwa ntizemererwe kwandikisha abakinnyi bashya.

Iki kibazo cyiyongereye ku bindi byinshi byiganjemo ubukene Urucaca rurimo cyane ko ubu hari abakinnyi bamaze amezi atatu, abandi abiri batarahembwa.

Uyu mukinnyi yiyongereye kuri Ndikumana Codjifa waherukaga kurega Kiyovu mu Ugushyingo, igategekwa kumwishyura miliyoni zirenga 15 Frw.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntibwahemye kugaragaza ko iyi kipe ikomeje kugirwaho ingaruka n’ibibazo byasizwe n’ubuyobozi bwa mbere byiganjemo ibyo gusesa amasezerano n’abakinnyi mu buryo bunyuranye n’amategeko.