Nyanza: Abakoze 4 ba RAB baguye mu kigega cy'amazi
Abakozi bane b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) baguye mu kigega cy’amazi (tank) akoreshwa mu kuhira, giherereye mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Mututu,mu Mudugudu wa Kabeza.
Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023 mu masaha y’umugoroba, aho abatekinisiye bageragezaga gusana moteri izamura amazi, byarangiye baheze mu kigega cy’amazi, umwe akabasha kurokoka agahita ajyanwa kwa muganga, mu gihe abandi bari bagishakishwa.
Amakuru akomeza avuga ko baguye mu kigega cyubakishije béton, intandaro yaba ari umuriro wabafashe.
Bakigwamo bari batanu ariko umwe witwa Karamage Pierre Celestin w’imyaka 34 akaba yakuwemo akiri muzima maze ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mututu, mu gihe abandi bane bahezemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, nyuma y’amasaha arenga atanu iyi mpanuka ibaye, yavuze ko abaguyemo bagishakishwa.
Ati “Turacyarwana no kugira ngo turebe ko twabakuramo, turi mu gikorwa cyo kureba uko twabageraho. Turi kumwe n’inzego z’umutekano, polisi ishinzwe gutabara na yo turi kumwe’’.
Meya yavuze ko ari ikigega gifite uburebure nk’ubwa metero umunani z’ubujyakuzimu.
Imyirondoro y’abahezemo yagaragaye iravuga ko ari Uwambutsingeri Deogratias, Nshimiyimana Jean Claude w’imyaka 23 utuye mu kagari ka Cyeru, Umurenge wa Kibilizi, Ndatimana Jean Claude w’imyaka 26 uvuka mu Kagari ka Cyeru mu murenge wa Kibilizi na Hakizimana Isaie w’imyaka 18 wo mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibilizi muri aka karere ka Nyanza.