Vestine na Dorcas bagiye gutaramira i Bujumbura
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, itsinda ry’abaramyi rizwi nka ‘Vestine na Dorcas’ bari kumwe n’umujyanama wabo akaba n’umunyamakuru, Murindahabi Irene berekeje i Bujumbura.
Mbere y’uko bahaguruka i Kigali, Murindahabi yabwiye IGIHE ko aba bahanzikazi biteguye gukorera i Burundi igitaramo gikomeye cyane ko ari ubwa mbere bagiye gutaramira hanze y’u Rwanda.
Ati “Twiteguye gutanga ibyishimo i Burundi, nibaza ko ari ubwa mbere tugiye gutaramira hanze y’u Rwanda, gusa nta kigoye kirimo kuko imiziki yo ni iyacu. Abakunzi b’umuziki wa Gospel icyo nabasaba ni ukuzitabira ku bwinshi igitaramo cyacu.”
Itsinda ry’abahanzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana rya ‘Vestine na Dorcas’ rigiye gusangira Noheli n’abakunzi baryo b’i Burundi, mu gitaramo giteganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2023.
Iri tsinda rigiye gutaramira i Bujumbura nyuma y’umwaka rikoze igitaramo cyo kumurika album yaryo ya mbere yise ‘Nahawe ijambo’, yagiye hanze mu Ukuboza 2022.
Ni album yamurikiwe mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali. Iriho indirimbo zakunzwe cyane nka ’Nahawe ijambo’, ’Papa’, ’Si Bayali’, ’Isaha’ n’izindi.
Kuva batangiye umuziki kugeza uyu munsi, iri tsinda ni rimwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane ko bari no mu bahatanira igihembo mu Isango na Muzika Awards.