Rayon Sports yahaye umugisha umutoza Mohamed Wade ihagarika ibyo gushaka umutoza mushya

Rayon Sports yahaye umugisha umutoza Mohamed Wade ihagarika ibyo gushaka umutoza mushya

  • Rayon Sports igiye gushaka umutoza wungiriza Mohamed Wade aho gushaka umukuru

Dec 21,2023

Umunya-Mauritania Mohamed Wade utoza Rayon Sports by’agateganyo kuva tariki ya 11 Ukwakira 2023, agiye kugirwa Umutoza mukuru.

Mohamed Wade yafashe inshingano zo gutoza Rayon Sports nk’Umutoza Mukuru w’Agateganyo tariki 11 Ukwakira mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona, Gikundiro yatsinzemo Etoile de l’Est ibitego 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium.

Guhera icyo gihe, Rayon Sports yakinnye imikino 11, itsindamo itandatu, inganya itatu mu gihe yatsinzwe ibiri; na Musanze FC igitego 1-0 na AS Kigali ibitego 2-1. Yinjije ibitego 17, yinjizwa ibitego umunani, ikaba izigamye ibitego 11.

Nyuma y’inama ebyiri zayobowe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, ziga ku hazaza h’ikipe haba abakinnyi bakongerwamo ndetse n’ikibazo cy’Umutoza Mukuru, hanzuwe ko Rayon Sports yakomezanya na Mohamed Wade wakoraga inshingano z’umutoza mukuru n’umwungiriza wenyine, ahubwo akaba yashakirwa uwamufasha.

Biteganyijwe ko ari ubuyobozi bwa Rayon Sports ari bwo buzashaka Umutoza Wungirije.

Mohamed Wade yazanywe n’Umunya-Tunisia Yameni Zelfani watangiranye na Rayon Sports Shampiyona y’uyu mwaka, ariko aza gutandukana na Murera kubera imyitwarire idahwitse nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 tariki 7 Ukwakira 2023.

Amakuru avuga ko ikibazo cy’ubushobozi cyatumye Rayon Sports yisubiraho yanga kwishyiraho umutwaro wo kwishyura Umutoza Mukuru mushya mu gihe igomba no kongeramo abakinnyi bashya bazayifasha guhatanira Igikombe cya Shampiyona, ifata umwanzuro wo kongeramo Umutoza Wungirije gusa.

Rayon Sports yatangiye imikino ibanza ifite abakinnyi 26, nyuma yaje kongeramo Muhire Kevin na Rutahizamu w’Umunya-Guinée, Alsény Camara Agogo.

Kugeza ubu hasigaye imyanya ibiri igomba kongerwamo abakinnyi bashya bazatangirana na Gikundiro mu gice cya kabiri cya Shampiyona.

Murera izasubukura imikino yo kwishyura ya Shampiyona ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024, yakira Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.