Mr Ibu wamamaye muri Cinema ya Nigeria yaciwe ukuguru
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria, Nollywood, John Okafor, wamamaye nka Mr Ibu yaciwe ukuguru nyuma y’amezi abiri yari amaze ahanganye n’uburwayi bwo kuvura kw’amaraso ku bice by’amaguru.
John Okafor w’imyaka 62, byari byatangajwe ko agiye gucibwa amaguru yombi gusa ibi byamaganiwe kure n’umukobwa we Valatine Okafor, avuga ko umubyeyi we yaciwe ukuguru kumwe.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko umubyeyi we ari korohererwa nyuma yo gucibwa akuguru biturutse ku mpamvu z’uburwayi.
Ati “Turashaka gukosora bimwe mu byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga byerekeye ku buzima bwa data. Mbere na mbere turashaka kuvuga ko umubyeyi wacu ataciwe amaguru yombi ahubwo ko ari umwe gusa. Byabaye ngombwa ko ari ko gucibwa kugira ngo turamire ubuzima bwe.”
“Ikindi ntabwo uburwayi bwe bwatewe na diyabete, ni uburwayi bwibasiye imiyoboro y’amaraso butuma avura ku bice byo hasi ku maguru.”
Uyu mukobwa we yakomeje avuga ko Mr Ibu atari kujyanwa kuvurizwa hanze y’igihugu bitewe n’amabwiriza bahawe na muganga y’uko atari kubasha kujya mu ndege kubera uburwayi.
Nubwo yatangaje ko ari koroherwa yasabye inshuti n’abavandimwe , abakunzi ba sinema gukomeza gusengera uyu mubyeyi wamamaye muri filime zitandukanye zirimo “Mr Ibu”, “Mr Ibu in London”, “Police Recruit”,”A Fool At 40” n’izindi.
Mr Ibu aciwe ukuguru nyuma yo kubagwa inshuro zirenga zirindwi.
Ibinyamakuru bitandukanye muri Nigeria byatangaje ko amwe mu mafaranga yifashishijwe mu kuvuza Mr. Ibu, yatanzwe na Bukola Saraki wahoze ari Perezida wa Sena muri Nigeria, ndetse n’abandi bahuriye mu ruganda rwa sinema muri iki gihugu.