Imana ibakire mu bayo! Imodoka y'ikipe yakoze impanuka ikomeye, hapfa umukinnyi n'umutoza abandi barakomereka

Imana ibakire mu bayo! Imodoka y'ikipe yakoze impanuka ikomeye, hapfa umukinnyi n'umutoza abandi barakomereka

Dec 21,2023

Amarira n'agahinda ni byose ku bakunzi b'umupira w'amaguru mu gihugu cya Algeria, aho Imodoka y'ikipe ya MC El Bayadh ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere yakoze impanuka umukinnyi n'umutoza bagahiita bapfa naho abandi bakinnyi 11 barakomereka bikabije.

Ibi byabaye kuwa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, ubwo iyi kipe yari iri mu rugendo rugana mu mujyi wa Tizi Ouzou muri Algeria igiye gukina n'ikipe ya JS Kabylie mu mukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona kuri uyu wa Gatanu.

Trois morts après le renversement du bus du club algérien du MC El Bayadh

Ubwo ikipe ya MC El Bayadh yari igeze mu muhanda uva mu gace ka Sougar ukagera Ain Tarit mu Ntara ya Tiaret, imodoka yabo yagonganye n'indi modoka.

Nk'uko ibinyamakuru byo muri Algeria bibitangaza, umunyezamu w'iyi kipe Zakaria Bouziani n'umutoza wayo wungirije Khaled Meftah bahise bapfa.

Abandi bakinnyi 11 bakomeretse bikabije bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabwaheho.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Algeria, FAF, ryahise rihagarika ibikorwa bifite aho bihuriye n'umupira byari biteganyijwe muri iki cyumweru muri Algeria mu rwego rwo guha icyubahiro abitabye Imana.

Amakipe atandukanye yagiye agenera ubutumwa ikipe ya El Bayadh mu rwego rwo kuyihanganisha ndetse yewe na Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, nawe yabageneye ubutumwa abihanganisha.