Ibyo wamenya ku basirikare 4 baherutse kuzamurwa ku ipeti rya Major General muri RDF
Icyumweru cyatangiye kuwa Mbere tariki 18 Ukuboza, cyabaye icy’ibyishimo kuri benshi mu ngabo z’u Rwanda (RDF), dore ko mu minsi itatu gusa abasaga ibihumbi icumi bazamuwe mu ntera.
Mu bazamuwe mu ntera ku ikibitiro harimo abasirikare bakuru bane, bari bafite ipeti rya Brigadier General, bashyizwe ku ipeti rya ‘General Major’ risatira amapeti ya nyuma uwo ari we wese arota kugira mu gisirikare.
Mu basirikare bahawe ipeti rya ‘General Major’ harimo Denis Rutaha, Ephrem Rurangwa, John Baptist Ngiruwonsanga na Vincent Gatama.
Ni abasirikare basanzwe mu nshingano zitandukanye muri RDF, ndetse bakoze byinshi bitandukanye mu guharanira ko igisirikare cy’u Rwanda gikomeza kuba icy’umwuga haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Maj Gen Denis Rutaha
Maj Gen Denis Rutaha ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imyitozo cya Gabiro kiri mu Ntara y’i Burasirazuba. Mu 2007 kandi Rutaha yayoboye ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri ntara ya Darfur muri Sudani. Yize muri Ishuri rikuru rya gisirikare muri Zambia.
Yabaye kandi Umuyobozi wa Brigade ya 204 ikorera mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Diviziyo ya Mbere mu Ngabo z’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu Ukuboza 2015 nibwo Rutaha yaherukaga kuzamurwa mu Ntera, aho icyo gihe yakuwe ku ipeti rya Colonel agirwa Brigadier General.
Maj Gen Ephrem Rurangwa
Maj Gen Ephrem Rurangwa kuri ubu ni Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, umwanya yagiyeho muri Mata 2020. Mbere yaho yakoze indi mirimo mu ngabo z’u Rwanda nko kuba Umuyobozi w’Ishuri rya gisirikare rya Gako, Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere y’Ingabo z’u Rwanda ndetse yanabaye Umuyobozi Wungirije w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura Amahoro muri Sudani.
Rurangwa yaherukaga kuzamurwa mu ntera mu Ukuboza 2015 ubwo yakurwaga ku ipeti rya Colonel akagirwa Brigadier General.
Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga
Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga ni Umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cya Kanombe. Ni umwe kandi mu bayoboye mu bihe bitandukanye imyiyereko y’ingabo z’u Rwanda (Parade).
Muri Mutarama 2018 nibwo Ngiruwonsaga yaherukaga kuzamurwa mu ntera, aho yakuwe ku ipeti rya Colonel agahabwa irya Brigadier General.
Maj Gen Vincent Gatama
Maj Gen Vincent Gatama, Umuyobozi wa Diziyo ya Kane y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo. Mbere yaho yakoze indi mirimo irimo nko kugirwa Umugaba Mukuru w’umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.
Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru. Maj Gen Gatama kandi yayoboye ingabo z’u Rwanda mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Vincent Gatama yaherukaga kuzamurwa mu ntera muri Mata 2012, ubwo yakurwaga ku ipeti rya Colonel akagirwa Brigadier General.
Uku kuzamurwa mu ntera ku basirikare ba RDF kwaherukaga muri Kamena uyu mwaka.
SRC: Igihe