Byinshi ku bagore 7 bahawe ipeti rya Colonel muri RDF

Byinshi ku bagore 7 bahawe ipeti rya Colonel muri RDF

Dec 21,2023

Hari hashize igihe kinini abagore bafite ipeti ryo hejuru mu Ngabo z’u Rwanda ari ba Lieutenant Colonel ariko ubu, barindwi bagizwe ba Colonel.

Amateka agaragaza ko kuva kera, abagore bitangiye u Rwanda baharanira ko ubusugire bwarwo bukomeza kuba nta makemwa. Uwabaye ikimenyabose ni Ndabaga wavutse ari ikinege ariko akiyemeza kujya ku rugamba gucungura se.

Mu gihe u Rwanda rwari ruri mu manga mu 1994, nabwo baratabaye birinda kuba ba ntibindeba kandi baharanira kuba mu b’imbere aho kujya iyo inyuma mu gikari.

Ubu bari mu buyobozi bukuru mu gisirikare cy’u Rwanda, barara batagohetse kugira ngo umutekano w’igihugu urusheho kuba nta makemwa. Si ibyo gusa, barenze imbibi zacyo bigera aho bajya gutanga umusanzu mu mahanga ya kure.

Abanyarwandakazi berekanye ko nta kintu na kimwe ubusanzwe cyananira umutima ushaka. Hambere aha, Lt Col Jeanne Chantal Ujeneza usigaye ari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Imari n’Abakozi, yabwiye IGIHE dukeshya iyi nkuru ko atigeze agira ubwoba bw’uko atazashobora imyitozo ubusanzwe yorohera abagabo.

Mu gisirikare cy’u Rwanda ubu, abagore baboneka mu nzego zose, kandi no mu ntera ntibasigaye inyuma. Bafite amapeti yo hejuru, bigaragaza ko bashoboye.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yaraye azamuye mu ntera abasirikare barenga 700. Muri bo, ab’igitsinagore nabo barahari kandi bahawe amapeti akomeye.

Hari hashize igihe kinini abagore bafite ipeti ryo hejuru mu Ngabo z’u Rwanda ari ba Lieutenant Colonel ariko ubu, barindwi bagizwe ba Colonel. Urebye igihe binjiriye mu gisirikare, umuntu yavuga ko Col Belina Kayirangwa ari we umaze igihe kinini. Ni umwe mu bazamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya Colonel.

 

Col Belina Kayirangwa yavukiye mu nkambi ya Ibuga muri Uganda aho umuryango we wari warahungiye mu 1959, ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu.

Yagiye mu gisirikare ubwo yari mu mashuri yisumbuye, gusa urugamba rurangiye yabashije kuyasoza kuko yari yarayacikirije. Yaje kwiga abona Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bugeni (Arts).

Afite kandi Masters mu masomo ajyanye n’umutekano byiyongera ku yandi yize ajyanye n’Igisirikare mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama.

 

Lt Col Colonel Seraphine Nyirasafari na we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel. Col Nyirasafari Seraphine yavutse tariki 16 Gicurasi 1970, avukira mu Majyaruguru y’u Rwanda. Yinjiye mu Gisirikare mu 1991, muri Mutarama 1994 ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant.

Yakoze imirimo itandukanye irimo ushinzwe ibikoresho, akora mu ishami rya RDF rishinzwe abakozi mu bijyanye n’imari. Yabaye kandi Umucungamari mukuru mu Ishami rya Gisirikare rishinzwe Ubwishingizi (MMI), aba Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi, ububiko n’ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa mu Isoko rya gisirikare rizwi nka Armed Forces Shop. Kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Armed Forces Shop.

Yafashe amasomo anitabira amahugurwa atandukanye mu Rwanda no mu mahanga harimo ajyanye no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ndetse n’ajyanye no kurinda abana yafatiye i Nyakinama, amasomo ajyanye no kurinda abasivile yafatiye muri Kenya ndetse n’ajyanye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina yafatiye mu Butaliyani.

Yize mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ingabo z’u Rwanda hagati ya 2020 na 2021.

Mu bijyanye n’amashuri asanzwe, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imari yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’umutekano nayo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni umubyeyi washakanye na Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda bakaba bafitanye abana bane.

 

Lt Col Betty Dukuze ni umubyeyi w’abana batatu, na we yazamuwe mu Ntera ahabwa ipeti rya Colonel.

Mu 2017 ni bwo yari yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Major agirwa Lieutenant Colonel.

Nta kibazo na kimwe yigeze ahura nacyo mu muryango biturutse ku kuba ari umusirikare. Kuri we, uwo mwaba mwarashakanye wese, ntacyo bivuze icyangombwa ni ukubahana.

Ati “Icy’ingenzi ni ukubahana hagati yanyu.”

 

Lt Col Lausanne Ingabire Nsengimana ari mu bakiri bato mu gisirikare cy’u Rwanda bahawe ipeti rya Colonel. Yize mu ishuri rya Gisirikare mu Bubiligi, Royal Military Academy, arangiza Cadet mu 2011.

Yakoze mu myanya itandukanye ku cyicaro gikuru cya RDF n’ahandi nk’i Gako, i Musanze abona n’andi masomo ya gisirikare nk’agenewe abasirikare bakuru yaherewe i Fort Leavenworth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ari no mu basirikare b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Mu 2019, Col Ingabire yahawe inshingano zindi mu gisirikare cy’u Rwanda agirwa Umuyobozi ukuriye urwego rw’imikoranire y’ingabo n’abasivili, J9. Ntabwo akiri kuri izi nshingano kuko mu minsi ishize yoherejwe mu zindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Lt Col Bagwaneza Lydia uri mu barinda Umukuru w’Igihugu, Republican Guard, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel.

Uyu mubyeyi w’abana batatu b’abakobwa, yinjiye mu gisirikare afite imyaka 18. Yahawe ipeti rya Lieutenant Colonel mu 2017.

 

Undi mugore wazamuwe mu ntera ni Lt Col Stella Uwineza. Mu 2020 yari afite ipeti rya Major, ubu yahawe irya Colonel.

Col Uwineza w’imyaka 42, ni umubyeyi w’abana batatu. Yakoze inshingano ze za gisirikare mu bice bitandukanye aho mu 2020 yoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo. Icyo gihe yari inshuro ya kabiri ajya muri ubu butumwa, nyuma yo kuva muri i Darfur muri Sudani hagati ya 2010 na 2011.

Nubwo yagombaga gusoza ubutumwa bwe bw’umwaka muri Werurwe, icyorezo cya Coronavirus cyatumye agumayo. Yinjiye mu gisirikare mu 2002.

 

Undi musirikare w’umugore wazamuwe mu Ntera ni Lt Col Marie Claire Muragijimana. Yahawe ipeti rya Colonel.

Ihame ry’uburinganire riri ku isonga muri RDF

Mu 2007, mu gisirikare cy’u Rwanda hashyizweho ishami ryihariye rireba ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo. Ni urwego rufite uruhare runini mu kwigisha abasirikare n’imiryango yabo ibijyanye no kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Rufasha mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore no kubaka ubushobozi bw’umugore mu mirimo itandukanye. Abarugize bakangurira abakobwa kujya mu ngabo z’igihugu no mu butumwa bw’amahoro.

Imibare igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2004, abagore barenga 1500 bamaze kujya mu butumwa bw’amahoro, aho nibura 260 babwoherezwamo buri mwaka.

Mu kuzamura ubushobozi mu buryo bw’imari, Zigama CSS yashyizeho Ishami ryiga uburyo bushya bwo guha inguzanyo imiryango y’’abanyamuryango bayo mu rwego rwo guteza imbere umugore.

Src: Igihe