Kiliziya Gatulika mu Rwanda yavuze ku byo guha umugisha abatinganyi
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yasohoye itangazo imenyesha abasaseridoti, abiyeguriye Imana n’abakirisitu bose ko inyigisho za Kiliziya ku gushyingirwa gikirisitu zitahindutse ndetse ko idashobora guha umugisha ababana bahuje ibitsina.
Aba bepisikopi Gatolika mu Rwanda batanze ibisobanuro birambuye ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana bitemewe na Kiliziya n’ababana bahuje igitsina.
Iri tangazo rije mu buryo busa n’ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rwatangajwe n’ibiro bya Papa Francis tariki 18 Ukuboza 2023, rukurura impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.
Muri iri tangazo bagaragaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco.
Rigira riti “Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko urwo rwandiko rukuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.”
Inama y’Abepiskopi Gatolika yasobanuye ko urwo rwandiko rutaje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakaramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu kuko ugenewe umugabo n’umugore bahujwe n’urukundo ruzira gutana kandi rugamije kubyara.
Itangazo rikomeza rigira riti “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”
Muri iri tangazo, Abepisikopi bo mu Rwanda bagaragaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco.
Bati "Mu gusoza, inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda iramenyesha abasaseridoti,abiyeguriyimana,abakirisito bose n’abantu bafite umutima wubaha Imana ko inyigisho za kiliziya ku gushyingirwa gikirisito zitahindutse.
Kubera iyo mpamvu,Kiliziya ntishobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje ibitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco wacu."