Wasanga nawe ariko ubizi! Dore ibintu 4 abantu bibeshya ku rukundo
Urukundo ni ikintu cy’ingenzi mu buzima kandi buri wese ararukeneye. Gusa abantu bagiye barufata uko rutari, bakarusobanura ukundi ariko bibiliya itanga ibisobanuro bya nyabyo ku cyo urukundo ariko, bigatuma umuntu yabona ibisobanuro bine abantu bahaye urukundo barubeshyera.
1. Urukundo rurabona kandi rukihangana
Byanze bikunze, igihugu cyose waba urimo, interuro ivuga ngo urukundo ni impumyi, yakunyuze mu matwi. Urukundo icyo rukorera umuntu rukura intege nke mu maso ye akarenga ibyo yitaga inenge ku muntu. Urukundo rero rubona ibintu byose rukihanganira ibyo bamwe babonaga ko ari inenge ariko ruba rwabibonye.
Muri Bibiliya,1 Petero 4:8, haravuga ngo ‘Urukundo rubabarira ibyaha byinshi’, naho mu 1 Abanyakorinto 13,7 haravuga ngo ‘Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose’.
Bibiliya ivuga ko Imana ubwayo ari urukundo. Ikomeza gukunda abantu, ikabakunda ari abanyabyaha kandi ibizi ko ari abanyabyaha. Ntabwo Imana ifite uburwayi bwo kutabona ngo tuvuge ko ikiyitera gukunda abantu ari uko itazi ko ari abanyabyaha.
2. Urukundo si amarangamutima
Urukundo ntabwo ari amarangamutima, ahubwo amarangamutima ni umusaruro w’urukundo ubwarwo. Kumva uguwe neza mu mutima, kumva ufite umuhate wo kugirira neza abandi ibyo nibyo rukundo, naho urukundo ubwarwo si amarangamutima.
Iyo urukundo ruza kuba ari amarangamutima umuntu yari kujya yanga mugenzi we wamuhemukiye nabyo bikitwa urukundo.
3. Nta muntu woroshye gukunda kurusha undi
Urubuga ibelieve.com rwifashishije bibiliya ruvuga ko iyi ngingo atari ukuri. Ngo ibintu waheraho uvuga ko umuntu uyu n’uyu arusha uriya igikundiro, cyangwa ko byoroshye kumukunda umugereranyije na kanaka ngo ntabwo ari ukuri.
Kuba wakunda umuntu kubera, indangagaciro afite, ibitekerezo bye muri politiki, ibyo yagezeho mu buzima n’ibindi. Ibi ngo ntabwo biba ari urukundo.
Abaroma, 5:8, haravuga ngo, Yesu yadupfiriye tukiri mu byaha. Bivuze ko yapfiriye buri wese atitaye ku ngano y’ibyaha bye, nta kintu na kimwe arebyeho, icyubahiro, amafaranga, indangaciro, uko abayeho n’ibindi.
Luka 6: 35 hasaba abantu gukunda abanzi babo no kubagirira neza. Imana isaba abantu gukunda abantu no kubagirira neza nk’uko yo ubwayo ikunda abantu ikanabagirira neza itavanguye. Nta muntu w’intungane urabaho ariko abantu bose Imana irabakunda.
4. Urukundo si ubwoba
Nta bwoba buba mu rukundo, ahubwo urukundo ruzima rwirukana ubwoba. Ubwoba buturuka ku gihano, ku bw’ibyo umuntu utinya ntabwo uba umukunda. Ikigaragaza ko urukundo rutabangikana n’ubwoba, ni uko urukundo ruha umuntu umuhate wo guca mu biteye ubwoba nko kwitangira abandi.