Umugabo wanjye na Mudugudu baranshutse, nsambana n'umukire ngo bamuce amafaranga none byakuruye amakimbirane baranyangaza

Umugabo wanjye na Mudugudu baranshutse, nsambana n'umukire ngo bamuce amafaranga none byakuruye amakimbirane baranyangaza

Dec 22,2023

Berabose Celine, umuturage wari utuye mu mudugudu w'Ubutarishonga akagari ka Nyagasozi mu murenge wa Bumbogo akarere ka Gasabo arasaba Leta kumurenganura nyuma yuko asohowe mu nzu akanamburwa umwana n'umugabo we bashakanye ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023.

Uyu mubyeyi w'umwana umwe, avuga ko nyuma yo kuva kwa muganga, umugabo ari kumwe n'umukuru w'umudugudu bahise bamwambura umwana ndetse bamusohorana munzu nkuko ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, yabitangarije BTN dukesha iyi nkuru.

Ngo intandaro y'aya makimbirane yaturutse ku kagambane uyu mugore n'umugabo we ndetse na mudugudu bakoreye umugabo wari umaze kugura ahantu inzu noneho aba bombi bagira inama uyu mugore kumureshya bakajyana muri rogi hanyuma nabo bakaza kubafatira mu cyuho ari nako byagenze bakamuca amafaranga Ibihumbi Ijana by'amafaranga y'u Rwanda( 100,000 Frw) bose bakayagabana havuyemo uyu mubyeyi.  

Yagize ati" Navuye kwa muganga ngeze mu rugo noneho umugabo wanjye ari kumwe na mudugudu banyambura umwana banansohora mu nzu ari nako bansaba kubavira mu mudugudu".  

Akomeza agira ati" Baranshutse batuma ngambanira umugabo wari waguze inzu ahantu noneho badusangana muri rogi bamuca 100,000 Frw, barayagabana. Kuva icyo gihe ntangira kubisakuza nibwo imbehe yanjye yubitswe".  

Berabose Celine akomeza avuga ko ikibazo cye yakijeje mu buyobozi bw'akagari ka Nyagasozi ariko bukamwima amatwi kuko iyo yajyaga kureba Umunyambanga Nshingwabikorwa yahitaga amusubizayo nkuko yabitangaje ari kumwe n'abayobozi bombi barimo umukuru w'umudugudu na gitifu, byanatumye bamubwira ko batamukeneye mu mudugudu wabo.  

Ntibyoroheye umunyamakuru kubona uko abaza abandi baturage kuri iki kibazo kuko bamwe mu bagize umuryango w'umugabo wa Berabose, Ushinzwe umutekano mu kagari, bavugaga ko uvuga ari bubizire, cyakora hari abatangaje ko uyu mugore yabaye ikigwari ubwo yanywaga umuti wica udukoko wa Locket nyuma yo kubuzwa amahwemo.  

Kuri iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yatangarije Bplus TV ko batari bakizi ariko hari ibyo yatangiye gukemurirwa, anaboneraho gukangurira abashakanye mu buryo bunyuranyije n'amategeko ko bakwegera ubuyobozi bagatera ikirenge mu cyabandi kandi ko amakimbirane adakemurwa n'andi.  

Gitifu ati" Icyo kibazo ntitwari tukizi ariko ku makuru dufite ni uko hari ibyo yatangiye gufashwa. Ku bashakanye mu buryo bunyuranyije n'amategeko nabakangurira kugana ubuyobozi bukabafasha gusezerana kuko ari kimwe mu bigabanya amakimbirane".  

Kugeza ubu uyu mubeyi yasubijwe umwana ariko ntamwambaro, dore ko mudugudu ari kumwe na gitifu wa kagari, na Cell Comander,  Bamubwiye ko batamukeneye aho bayobora, noneho ajya gucumbika i Kinyinya kugirango azakomereze ubuzima mu karere ka Rulindo avukamo.