Yago watunguye benshi mu gitaramo cye, yahishuye impamvu yahaye ise impano y'ifoto ya perezida Kagame

Yago watunguye benshi mu gitaramo cye, yahishuye impamvu yahaye ise impano y'ifoto ya perezida Kagame

Dec 23,2023

Ubwo yari mu gitaramo cye cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali, Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane ku izina rya Yago Pon Dat, yakomoje ku mpamvu y’impano yahaye ababyeyi be ko ari urukundo bakunda Perezida Paul Kagame, kandi ko Papa we yiganye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.


Ubwo Yago yateguraga igitaramo yagaragaye ari kumwe n’ababyeyi be mu mashusho yo kucyamamaza, ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi. Nyuma yaje gutangaza ko ababyeyi be bazitabira iki gitaramo cye yamurikiyemo Album ya mbere yise "Suwejo".

Mu gusoza ijambo rye muri iki gitaramo cye, Yago yafashe umwanya wo gushima ababyeyi be, anabagenera igihangano cy’ifoto ya Perezida Kagame. Asobanura impamvu yo kuba ariyo mpano yahisemo kubaha, Yago yagize ati: ”Ababyeyi banjye bakunda Perezida Kagame.”

Akomeza agira ati: ”Hanyuma muzehe wanjye twakuze atubwira uburyo yiganye na Nyakubahwa Perezida mu ishuri rimwe, Ntare High School mu gihugu cya Uganda, atubwira ko banize mu myaka [promotion imwe].”
Yago agaragara ko ari ibintu yatangiye kumva ari muto ati: ”Mu kuri ni agahigo buri gihe ambwira, akabwira wa mwana we, "wibuke ko njye niganye na Perezida".”

Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru aheruka kudutangariza ko kubona uburyo Perezida Kagame yifotozanije n’abahanzi akanabakira muri Village Urugwiro, byatumye arushaho kumukunda