Osaluwe watijwe muri As Kigali akomeje gukora ibishoboka byose ngo agaruke muri Rayon Sports
Umunya-Nigeria, Raphael Osaluwe watijwe muri AS Kigali arifuza gusubira muri Rayon Sports afitiye amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga akomeje kwivumbura aho ari mu Ikipe y’Umujyi, agaragaza ko yifuza gusubira muri Rayon Sports cyane ko ari yo afitiye amasezerano.
Uyu mukinnyi yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko imikino yo kwishyura ya shampiyona azayikina muri Murera.
Ati “Mu mikino yo kwishyura nzasubira muri Rayon Sports.”
Amakuru avuga ko Osaluwe atagishaka gukina muri AS Kigali ndetse yatangiye no kugaragaza ibimenyetso.
Mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0, yishyuhije hamwe n’abandi ndetse agomba kubanza mu kibuga.
Ubwo abakinnyi bari basubiye mu rwambariro, Osaluwe yahise abwira umutoza ko atagikinnye kuko yumva atameze neza. Kuva ubwo ntiyongeye gukora imyitozo ndetse n’iyo ku wa Gatanu, tariki 22 Ukuboza 2023 yakozwe uyu mukinnyi yicaye hanze.
Ku rundi ruhande, Rayon Sports ivuga ko bigoye ko uyu mukinnyi yasubira muri iyi kipe kuko abakinnyi 30 yemererwa n’amategeko buzuye.
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yabwiye IGIHE ko bitakunda ko Osaluwe asubira muri iyi kipe.
Ati “’License’ 30 nagombaga gukoresha uyu mwaka narazikoresheje ntabwo byakunda kuko twamutije kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports yatije Osaluwe nyuma yo kubona nta mwanya wo gukina azabona cyane ko iyi kipe ifite abakinnyi benshi mu kibuga hagati nka Aruna Madjaliwa, Mvuyekure Emmanuel ‘Manu’, Kalisa Rashid, Muhire Kevin, Kanamugire Roger n’abandi.
Osaluwe yageze muri Rayon Sports mu 2022 avuye muri Bugesera FC ndetse umwaka wa mbere yabonye umwanya wo gukina nubwo wari wiganjemo imvune.
Mu mikino yo kwishyura, Rayon Sports izatangira yakira Gasogi United tariki 12 Mutarama 2024 saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.