Karongi: Impanuka ikomeye y'igare yahitanye umwe, babiri barakomereka bikabije
Dec 23,2023
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboboza 2023 ahagana saa Cyenda z’amanywa, mu kagari ka Kibirizi,Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, habereye impanuka y’igare yahitanye umuntu umwe abandi babiri barakomereka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yemeje iby'iyi mpanuka.
Ati”Ni byo ni impanuka y’igare, rikubitanye n’umuntu wambukiranaga umuhanda muri ‘zebra crossing’.Yabaye saa Cyenda(15H00), hakomeretse abantu babiri, umunyegare yahasize ubuzima.”
Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, mu butumwa yatanze, yihanganishije umuryango wabuze umuntu, yibutsa abatwara amagare ko amagara aseseka ntayorwe, abasaba kujya batwara ibitarenze ubushobozi bw’igare.
Ati”Twihanganishije umuryango ubuze umuntu,amagara araseseka ntayorwa, abatwara amagare turabasaba kwirinda umuvuduko ukabije no kwirinda gutwara ibintu ibirenze ubushobozi bw’ikinyabitende“.