The Ben yanyanyagijweho amafaranga asaga miliyoni 3RWF. Zimwe mu mpano zikomeye yahawe

The Ben yanyanyagijweho amafaranga asaga miliyoni 3RWF. Zimwe mu mpano zikomeye yahawe

  • Alliah Cool yahaye The Ben impano ya miliyoni 1.5RWF n'inka

  • The Ben yahawe inka 8

  • Ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella

Dec 25,2023

Umuvugabutumwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Prophete Joshua Le Voyant yatunguranye mu bukwe bwa The Ben na Pamella abanyanyagizaho amafaranga arenga Miliyoni 1.5 Frw mu rwego rwo kwishimira intambwe yatewe n’aba bombi.

Uyu mugabo wavuze mu rurimi rw’Igifaransa, yavuze ko asanzwe ari inshuti ya The Ben, biri mu byatumye ava muri Congo akaza kwitabira ubukwe bwe bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

Yatanze impano ye mu ba nyuma ari kumwe n’umusore wari umucungiye umutekano. Prophet Joshua yageze mu Rwanda kuva ku wa kane w’iki Cyumweru.

Uyu mugabo yabanje kwifashisha Noopja washinze Country Records, ashyira mu Kinyarwanda ibyo yavugaga mu rurimi rw’Igifaransa.

Muri rusange, ijambo rye ryikije cyane ku rugendo rwe na The Ben, kandi avuga ko muri Congo, iyo bishimiye umuntu babigaragaraza bamunyanyagizaho amafaranga.

Uyu mugabo yasabye ko hacurangwa indirimbo ya Fally Ipupa, ubundi atangira igikorwa cyo kunyanyagiza amafaranga kuri The Ben arenga Miliyoni 1.5 Frw, asoje The Ben yamushimiye. Pamella yanyuzagamo agafata ku mafaranga akayashyira kuri The Ben.

Nyuma y’iki gikorwa, Isimbi Alliance wamamaye nka Amb.Alliah Cool yasabye umwanya maze nawe yifashishije isakosi ye yari yitwajemo arenga Miliyoni 1.5 Frw anyanyagiza kuri The Ben arenga ibihumbi 600 Frw.

Alliah Cool asoje iki gikorwa, yasuhuje The Ben amushimira ku bw’intambwe yateye. Mu ijwi rya Jimmy wabaye ‘Parrain’ wa The Ben, yanavuze ko Alliah Cool yahaye The Ben inka.

Alliah asanzwe uri mu bagore bafite amazu meza muri Kigali, afite ishyo ry’inka aho akamisha arenga Litro 150 ku munsi. Yatangiye afite inka eshatu yoreraga ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, none ubu ageze ku ifamu y’inka zirenga mirongo.

Muri rusange, The Ben yahawe inka umunani; zirimo inka inye yahawe n’imiryango yombi, Umutunzi witwa Eugene wo muri Nyagatare wamuhaye inka imwe, Godfather uzwi kuri Twitter wamuhaye inyana ebyiri ndetse n’inka yahawe na Alliah Cool.