Meddy utitabiriye ubukwe bwa The Ben yahishuye impamvu yabimuteye

Meddy utitabiriye ubukwe bwa The Ben yahishuye impamvu yabimuteye

Dec 25,2023

Kuva ku kujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2010 kugeza ku kuba indirimbo ‘My Vow’ yaciye agahigo yaranditswe na The Ben, ntawiyumvishakaga ukuntu Ngabo Medard Jorbet [Meddy] atagaragaye mu bukwe bw’inshuti ye, baruhanye igihe kinini!

Bakuranye mu miziki nk’impanga! Ku buryo usanga umufana ukunda The Ben adakunda Meddy, ukunda Meddy adakunda The Ben mu muziki. Ni ibintu byikoze.

Ni bamwe mu banyamuziki bo mu Rwanda baza imbere cyane mu ishakiro rya Google kuva mu myaka irenga 18 bari mu muziki, byageze aho abafana biremamo amatsinda, buri tsinda rikagenda rigaragaza ko hari ibyo uwabo akora neza kurusha uw’abandi.

Inshuro ni nyinshi wabonye The Ben na Pamella mu ifoto imwe, mu mashusho amwe. Ndetse, The Ben yabashije gutaha ubukwe bwa Meddy na Mimi, banafatanya kuririmba indirimbo ‘My Vow’ yongereye igikundiro Meddy.

Hari amakuru yasohotse avuga ko The Ben ariwe wanditse indirimbo ‘My Vow’ ayiha Meddy nk’impano yifashishije ku munsi w’ubukwe bwe na Mimi wo muri Ethiopia.

Ubukwe bwa The Ben bwaravuzwe cyane kuva mu mezi ane ashize. Havuzwe abahanzi b’abanyamahanga bazabwitara benshi, ariko bwarangiye Ommy Dimpoz wo muri Tanzania ariwe wenyine ubashije kuhagera, kandi yamwemereye ubutaka muri Zanzibar.

Mbere y’ubukwe, havuzwe amazina y’abarimo Diamond wo muri Tanzania, Sauti Sol, umunyamafaranga Zari, Otile Brown ariko nta n’umwe wahageze.

Mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru bashoboraga kwitabira ubukwe bwa The Ben harimo na Meddy, ariko ntiyahageze.

Byabanje kuvugwa ko yageze mu Rwanda, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, ubundi bivugwa ko yazindukiye i Kigali n’umuryango we mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, ariko abantu bategereje baraheba.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo The Ben yakoraga ubukwe na Uwicyeza Pamella, hari abakwije igihuha cy’uko Meddy yamaze kugera i Kigali, kandi ko yiteguye kuririmba mu bukwe bwa mugenzi ‘mu buryo bwo kumutungura’.

Siko byagenze, kuko Meddy yagaragaye mu mashusho yahujwe y’abantu babanye na The Ben babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko atabashije kwitabira ubukwe bwa The Ben kubera impamvu z’umuryango we n’iz’ubuzima busanzwe.

Mu ijambo yavuze, Meddy yavuze ko azirikana neza ko itariki ya 23 Ukuboza 2023 ari 'umunsi ukomeye mu buzima bwa The Ben na Pamella' ndetse no ku miryango yombi.

Uyu mugabo yavuze ko azi neza ko ari umwe mu bantu babanye na The Ben 'igihe kinini'. Ati "Ndatekereza ko mu bantu babanye na The Ben igihe kinini nshobora kuba ndimo, mbere yo kuba inshuti turi abavandimwe, umuntu witanga cyane, abamuzi bose, bamuzi nk'umuntu witanga witangira bagenzi be."

Meddy yavuze ko afite icyizere cy'uko mu gihe kiri imbere azabasha kubonana na The Ben na Pamella, avuga ko atabashije kugera i Kigali kubera impamvu z'umuryango we n'ubuzima busanzwe.

Ati "Ubu ntabwo byabashije gukunda kubera gahunda nyinshi z'imiryango n'akazi n'ibintu bitandukanye. Gusa nishimye, twese twishimye."

Yabwiye The Ben na Pamella ko yishimiye byimazeyo intambwe bateye, abifuriza kubyara hungu na kobwa, kandi bagaheka. Yungamo ati "Urukundo ruzabe rwinshi mu rugo rwanyu n'abari hafi yanyu, mu miryango n'inshuti zanyu."