Gatsibo: Abana 3 bavukana bafashwe n'indwara z''amayobera. Umubyeyi wabo aratabaza

Gatsibo: Abana 3 bavukana bafashwe n'indwara z''amayobera. Umubyeyi wabo aratabaza

Dec 25,2023

Umugabo utuye mu karere ka Gatsibo arasaba abagiraneza kumufasha akabasha kwivuza we n'abana be batatu barwaye indwara zamubereye amayobera .

Umugabo witwa Mageza Esdras ufite imyaka 43  utuye mu Mudugudu wa  Gakiri mu  Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, Intara y'Iburasirazuba,arasaba abagiraneza kumufasha bakamugoboka kugira ngo ashobore kwivuza no kuvuza abana be batatu barwaye uburwayi bw'amayobora .

Mageza avuga ko umwana we ufite imyaka umunani ariwe wafashwe mbere n'uburwayi  bwafashe imyanya myibarukiro  ku buryo bwatumye ibitaro by'akarere  bya Kiziguro bimwohereza kwivurizwa mu karere ka Kicikiro mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe . Nyuma y'uko uwo mwana afashwe mukuru we nawe yafashwe n'uburwayi ndetse na murumuna wabo ufite imyaka 2 yarafashwe bose baherezwa kuvurirwa i Kanombe .

Mu kiganiro Mageza Esdras yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, yavuze abana bose uko ari batatu bagomba kuvurirwa ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu gihe bahawe gahunda ya muganga ariko akavuga ko akenshi batajyanwa kuvurwa mu gihe giteganyijwe kubera amikoro make .

Yagize ati "Abana bose bavurirwa ku bitaro bya Kanombe . Umwana umwe yafashwe n'uburwayi bwamufashe mu myanya y'ibanga,abandi babiri barwara nabo baje gufatwa n'uburwayi ku mubiri butuma babyimba bakanaribwa cyane  nanjye nageze aho  ndwara umutima ,igifu n'umugongo ndetse bampaye taransiferi (Transfer) ariko kugeza n'ubu nabuze amafaranga kugira ngo njye guca mu cyuma muri Faysal. Ubu abana ntabwo babasha kubona imiti uko bikwiye kuko hari igihe bampa rendezu ( Rendez Vous ) nkabura uko mbajyana nabuze amatike ."

Mageza yakomeje asaba abagiraneza kumuha ubufasha kugira ngo abana be babuzwe.

Yagize " Ndasaba umuntu wese ufite umutima utabara kumfasha kuko ubuzima buratugoye mu rugo kubera uburwayi bwafashe abana bakaba batabasha kubona imiti ."

Mageza Esdras afite umugore n'abana batatu kandi abo bana babo bose barwaye mu bihe  bitandukanye ,umwe yafashwe n'uburwayi mu myanya myibarukiro abavandimwe be bafatwa n'uburwayi bwafashe ku ruhu ku maboko mu biganza ndetse no ku maguru.