Icyatumye Tshisekedi atorwa cyane mu buryo butari bwitezwe n'abamurwanya cyamenyekanye

Icyatumye Tshisekedi atorwa cyane mu buryo butari bwitezwe n'abamurwanya cyamenyekanye

Dec 26,2023

Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo(Céni) ikomeje gutangaza ibyavuye mu matora ya perezida yo ku ya 20 Ukuboza .

CENI iheruka gutangaza ibya mbere byavuye mu matora yakozwe mu bihugu bitanu byo muri diaspora hamwe no ku biro by’itora 82 by’imbere mu gihugu,aho abatoye barenga miliyoni 3.

Félix Tshisekedi, perezida uriho ubu, ari imbere cyane mu matora, imbere y’abo bahanganye barimo Moïse Katumbi na Martin Fayulu.

Uku gushyigikira perezida ucyuye igihe bituruka ku nkunga y’abayobozi bakomeye mu ntara nyinshi za DRC.

Augustin Kabuya uri mu barwanashyaka ba Tshisekedi, yabwiye ACTUALITE.CD ati: “Reba imiterere y’uturere tw’igihugu cyacu. Umukandida wacu [Tshisekedi] afite umubare munini w’abanyapolitiki bashobora guhindura imitekerereze ya rubanda.

Dufashe Katumbi, nta muyobozi ukomeye uri inyuma ye, byaba muri le grand Équateur, le grand Oriental, le grand Katanga, le grand Bandundu na centre. Bikaba binyuranye rwose n’umukandida wacu, ”.

Hagati aho, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwamagana ibitaragenze neza muri aya matora, bifitanye isano cyane cyane n’ibikoresho, kandi basaba ko yaseswa kandi akongera kuvugururwa Ceni yahawe abayobozi bashya.

Abo ku ruhande rwa Fayulu, Mukwege n’abandi bakandida batatu barahamagarira urugendo rwo kwigaragambya kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27 Ukuboza rusaba ko amatora yaseswa.

Iyi gahunda yakiriwe neza na Moise Katumbi n’abamushyigikiye, bavuga ko yatsinze amatora bidasubirwaho.