Komisiyo y'amatora muri Congo(CENI) yasabye abaturage ikintu gikomeye

Komisiyo y'amatora muri Congo(CENI) yasabye abaturage ikintu gikomeye

Dec 26,2023

Komisiyo yigenga y’amatora muri RDC (CENI) yakomeje kuri uyu wa mbere gutangaza imigendekere y’amatora ya perezida yo ku ya 20 Ukuboza.

Hagati aho, umujinya ukomeje kwiyongera mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, basaba ko amatora yaseswa kandi akavugururwa.

Barahamagarira abaturage gukanguka, cyane cyane bakitabira urugendo rwo kuri uyu wa gatatu i Kinshasa rwo kwamagana amatora.

Perezida wa Komisiyo y’amatora uhanganye n’iki kibazo, yongeye gusaba abaturage gutuza no kutemera ababayobya bashobora kubatesha agaciro.

Umuyobozi wa CENI, Denis Kadima yatangarije ACTUALITE.CD kuri uyu wa mbere ati: “Bakomeze kwizera Céni, kuko yatangiye gukora nta buryarya kuva inzira y’amatora yatangira. Ishyize ingufu mu matora akwiye. Abaturage bagomba gukomeza kwizera demokarasi no kuyishyigikira. ”

Perezida wa CENI kandi yashimye umwuka wa demokarasi w’abaturage ba Kongo, bitabiriye cyane amatora kugira ngo bahitemo abayobozi babo b’ejo hazaza. Ati: "Abaturage bagaragaje ko badashyigikiye inzira y’abashaka gufata ubutegetsi ku ngufu".

Kuri iki cyumweru, imbere y’itangazamakuru i Lubumbashi, mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa DRC, Christian Mwando, uhagarariye Moise Katumbi, yahamagariye abaturage “guhagurukira urugamba” barwanya ubujura bw’intsinzi yabo mu matora.

Perezida Tshisekedi niwe ufite amahirwe menshi yo kongera gutorwa.