Ibimenyetso by'indwara z'umutima, ibyo ugomba kwitondera n'igihe ugomba kwihutira kwa muganga
Ibimenyetso by'indwara y'umutima
Ibimenyetso bikwiye gutuma ujya kwa muganga
Indwara z’umutima ziratandukanye, ndetse zose ntizivurwa kimwe ariko nyinshi zihuza ibiziranga ndetse n’ibimenyetso.
Ni ngombwa kwihutira kwisuzumisha kwa muganga igihe ubonye bimwe mu bimenyetso, kuko bizagufasha kuvurwa vuba ndetse no kwitabwaho hakiri kare.
Kumenya ibi bimenyetso bizagufasha gutahura indwara z’umutima hakiri kare. Bityo umutima wawe wongere gukora akazi kawo neza.
Ibimenyetso by’indwara z’umutima
Iyo amaraso atagishoboye kugera neza ku mutima, umutima utangira kubura umwuka mwiza wa oxygen. Mu gihe oxygen ibuze uturemangingo tw’umutima dushobora kwangirika cg gupfa.
Mu gihe umutima utagerwaho n’umwuka uhagije ushobora guhagarara gutera, umuntu agapfa
Iyo ugize ikibazo cya heart attack, ushobora kubona ibimenyetso cg rimwe na rimwe ntunabibone. Ibimenyetso akenshi bimara nk’iminota 30 cg hejuru waba wanafata imiti isanzwe ntibigire icyo bikumarira, bishobora gutangira wumva utamerewe neza, hanyuma ukagenda wumva ububabare bwiyongera
Ku batagaragaza ibimenyetso aribyo byitwa kenshi silent myocardial infarction (MI), bikunze kuba cyane ku barwayi ba diyabete.
Bimwe mu bimenyetso bya heart attack:
Kumva mu gatuza utamerewe neza, haremereye cg wumva ubabaramo, bishobora no kugera ku maboko cg se ku mabere
Kutamererwa neza bigera no mu mugongo, umuhogo, amaboko, n’igice cyo hejuru y’ijosi
Gucika intege cyane no kumva udatuje
Kumva mu gifu wuzuye, igogorwa rikorwa nabi cg isepfu (ushobora kugira ngo ni ikirungurira)
Kubira ibyuya cyane, iseseme, kuruka no kuzungera
Umutima gutera cyane cg gutera bidasanzwe
Igihe ugaragaza kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso ugomba kwihutira kwa muganga udatinze.
Ibimenyetso bya coronary artery disease
Indwara ya coronary artery disease, ni indwara ikomeye iterwa nuko imijyana (arteries); imiyoboro ijyana amaraso mu mutima, igenda ikaziba bitewe n’ibinure na cholesterol (plaques) byipfundikamo. Bituma ya miyoboro y’amaraso imera nkizibye kandi ikaba mito; amaraso agera ku mutima aragabanuka bityo umutima ntubone umwuka uhagije. Bya binure (plaque) byipfundikamo bishobora kuba byinshi, imiyoboro ikaziba, bigatera heart attack ugahita ubona umuntu arapfuye.
Kwipfundika kw’ibinure na cholesterol mu mijyana bigabanya amaraso agera ku mutima
Ikimenyetso cya mbere cy’iyi ndwara ni ububabare mu gatuza cg angine. Angine twavuga ko ari kutamererwa neza, kumva mu gatuza haremereye, hababaza cg wumva harimo ibintu bishyushye. Ushobora kubyitiranya n’ikirungurira cg ikindi kibazo mu gifu. Angine ushobora no kuyumvira mu ntugu, amaboko, ijosi cg umugongo.
Bimwe mu bimenyetso bya coronary artery disease:
Guhumeka insigane
Umutima udatera ku kigero gisanzwe (aha akenshi hari n’igihe uwumva uri gutera)
Umutima uteragura cyane
Kubira ibyuya no kugira iseseme
Kumva wacitse intege
Kuzungera
Igihe ugaragaje bimwe muri ibi bimenyetso ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga hakiri kare.
Ibimenyetso bya Heart Failure
Heart Failure ni indwara ishobora guterwa n’izindi zibasira umutima harimo coronary artery disease, heart attack ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).
Aho iyi ndwara itandukaniye n’izindi nuko ushobora no kugaragaza ibimenyetso, ariko umutima wawe ntucike intege cyane ugakomeza gukora. Cg se umutima ukangirika cyane ariko utagaragaza ibimenyetso cg haboneka bicye cyane.
Heart failure itera kubabara mu gatuza
Heart Failure akenshi ntigaragaza ibimenyetso, ni ngombwa kwisuzumisha indwara z’umutima byibuze 2 mu mwaka.
Bimwe mu bimenyetso bya heart failure ushobora kubona:
Guhumeka insigane cyane cyane nyuma yo gukora ikintu cg se nta n’ikintu uri gukora, uryamye nko ku gitanda
Gukorora bitanga igikororwa gisa umweru
Umutima uteragura cyane cg ugatera bidasanzwe
Kwiyongera ibiro ku buryo bwihuse
Kubabara mu mavi, ibirenge no ku nda
Guhorana umunaniro no kumva nta kabaraga
Kuzungera
Kuribwa mu gatuza
Iseseme
Igihe ugaragaje kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.
Dusoza, nkuko twabibonye indwara zitandukanye z’umutima, zimwe zigaragaza ibimenyetso izindi ntibigaragare, nyamara umutima uri kwangirika. Niyo mpamvu tukugira inama yo gukoresha isuzuma byibuze 2 mu mwaka, ukamenya uko umutima wawe uhagaze.