The Ben yagaragaye mu ruhame atambaye impeta hatarashira n'icyumweru akoze ubukwe bitungura benshi - AMAFOTO

The Ben yagaragaye mu ruhame atambaye impeta hatarashira n'icyumweru akoze ubukwe bitungura benshi - AMAFOTO

  • The Ben yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi

  • The Ben yagaragaye atambaye impeta

  • Ubukwe bwa The Ben

Dec 26,2023

Mugisha Benjamin [The Ben] wagaragaye bwa mbere mu ruhame mu gitaramo cya Israel Mbonyi, yatunguranye nta mpeta yambaye nyuma yo gukora ubukwe.

Kuwa 25 Ukuboza 2023 ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy'amateka cyabereye muri BK Arena. Mu bacyitabiriye, harimo na The Ben wagaragaye atambaye impeta nyuma y'umunsi umwe n'amasaha macye yambikanye impeta y'urudashira na Miss Pamella.

Nk'uko bigaragara mu mafoto, The Ben yagerageje kubihisha ariko biranga. Byaje kurangira abafotora bamaze kubishyira hanze. Ubwo yabazwaga impamvu yasubije agira ati: ”Ni ntoya yanze kunkwira.” Bivuze ko impeta yakorewe itari ifite ibipimo bingana n’urotoki rwe.

The Ben na Uwicyeza Pamella bakundanye kuva mu mwaka wa 2019. Urugendo rw’urukundo rwabo rwabaye rurerure nk'uko byumvikana mu ndirimbo nshya ‘Ni Forever’ ariko Imana ikora ibikomeye ku wa 23 Ukuboza 2023 basezerana kubana akaramata.

The Ben nyuma y'amasaha make asezeranye yaserutse atambaye impeta Yagerageje gusa n'ubihisha gusa byari byamaze gusakara Ibyamamare bitandukanye byitabiye igitaramo cya Israel Mbonyi [Uhereye ibumoso DJ Spinnal, Massamba Intore, Muyoboke Alex, umuherwe Jimmy Muyumbu, The Ben na Ommy DimpozIbihumbi birenga 10 byitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi.