Perezida Tshisekedi akomeje kwanikira bagenzi be. Uko amajwi y'agateganyo ahagaze kugeza ubu

Perezida Tshisekedi akomeje kwanikira bagenzi be. Uko amajwi y'agateganyo ahagaze kugeza ubu

  • Kubarura amajwi birakomeje muri RDC

  • Tshisekedi akomeje kuza imbere mu majwi arimo kubarurwa

Dec 27,2023

Komisiyo y’amatora ya DR Congo iragenda itangaza ibyavuye ku masantere y’itora atandukanye mu gihugu uko biboneka.

Iki gihugu cy’abaturage basaga miliyoni 100, abagera kuri miliyoni 40 nibo bagombaga kwitabira itora.

Komisiyo y’amatora yaraye itangaje mu ijoro ryo kuwa kabiri ko kugeza ubu imaze kubarura neza amajwi miliyoni 6 112 456, muri ayo majwi Félix Tshisekedi akaba ari imbere na 78% akurikiwe na Moïse Katumbi 14% na Martin Fayulu 4%.

Muri Mont-Amba, ifatwa nk’igicumbi gikomeye cya UDPS, Félix Tshisekedi yabonye amajwi 84.54% ubwo ni 195,336 kuri 59% by’ibarura ryakozwe. Martin Fayulu ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 9.54% (abamutoye 23,143) akurikirwa na Moïse Katumbi ku 7.7% (amajwi 18,709).

Muri Funa, Felix Tshisekedi akomeje ku mwanya wa mbere n’amajwi 87.39% (angana na 307.615) kuri 89% by’ibarura ryakozwe. Moïse Katumbi ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 6.7% (angana na 23,621).

Intara ya Tshangu irimo ubwiganze bwa Felix Tshisekedi n’amajwi 68.55% (angana na 311.481) kuri 66% by’ibarura ryakozwe. Martin Fayulu ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 23% (abatoye 104.266), akurikirwa na Moïse Katumbi n’amajwi 5.58% (abatoye 25.264).

Intara ya Lukunga ntiharatangazwa amjwi yayo, kandi CENI irateganya kuyitangaza kuri uyu wa gatatu.

Ku cyumweru gishize, Moïse Katumbi yatangaje ko kubera ibibazo n’uburiganya byaranze aya matora agomba kugirwa impfabusa kandi agasubirwamo.

DR Congo ni igihugu cya karindwi muri Africa gikoze amatora rusange muri uyu mwaka.