Babitangiye ari Ikirori birangira bibaye Ikiriyo! Abana barwaniye impano za Noheli bivugana umuvandimwe

Babitangiye ari Ikirori birangira bibaye Ikiriyo! Abana barwaniye impano za Noheli bivugana umuvandimwe

Dec 27,2023

Muri Amerika muri Leta ya Florida hakomeje kuvugwa inkuru y'akababaro, aho abahungu babiri b’abavandimwe batarageza imyaka 20 batawe muri yombi nyuma y’uko umwe muri bo arashe mushiki wabo agapfa mu makimbirane yavuye ku mpano za Noheli.

Uyu mushiki wabo w’imyaka 23 yarashwe mu gatuza n’umwe muri basaza be mu gihe kandi yari afite umwana we w’amezi 10 mu gakoresho ko guteruramo umwana, nk’uko polisi ya leta ya Florida muri Amerika ibitangaza.

Ibibazo byatangiye aba bavandimwe bavuye guhaha bari kumwe na nyina, Jooyce, mushiki wabo Abrielle Baldwin n’abana be babiri, abahungu b’imyaka itandatu n’uwo w’amezi 10.

Bageze aho bari bagiye, ku nzu ya nyirakuru iri ahitwa Largo, batangiye gushwana, umuhungu w’imyaka 15 avuga ko murumuna we w’imyaka 14 yahawe ibiruta ibye.

Sheriff Bob Gualtieri wa polisi yo muri ako gace yabwiye abanyamakuru ati: “Kuba umuhungu w’imyaka 14 n’uwa 15 bashwana bapfa impano ibyo bibaho. Ariko ntibagomba kuba bafite imbunda”.

Uw’imyaka 14 ashinjwa kuba yarazamuye imbunda ya pistolet ya 40 caliber akabwira mukuru we ako amurasa mu mutwe – ariko nyirarume wabo abasha kubakiza anasohora uwo muhungu mu nzu, nk’uko Gualtieri abisobanura.

Mushiki we Abrielle, wari uteruye umwana mu gakoresho, yasanze uyu musaza we muto hanze ngo amuturishe amubwira ko atagombye kurakara gutyo kuri Noheli.

Gualtieri avuga ko uyu muhungu aho gutuza yatangiye gutuka mushiki we n’amagambo menshi mabi, ndetse amubwira ko ari bumurase we n’uruhinja rwe.

Uyu muhungu yahise arasa mushiki we mu gatuza. Mukuru we bivugwa ko yahise asohoka avuza induru ko mushiki we arashwe – maze nawe ahita arasa murumuna we akoresheje pistolet ye ya 45 caliber.

Sheriff Bob Gualtieri wa polisi yabwiye abanyamakuru ko uyu muhungu mukuru, w’imyaka 15, yahise yiruka agahunga kandi iyo mbunda akayijugunya.

Murumuna we, w’imyaka 14, yajyanywe kwa muganga yakomeretse bidakomeye, kandi azahita ajya gufungwa nava mu bitaro, nk’uko polisi ibivuga.

Abashinjacyaha baho bazareba iki kirego banzure niba bazashinja uyu muhungu nk’umuntu mukuru ku cyaha cyo kwica mushiki we, nk’uko Sheriff Gualtieri abivuga.

Mushiki wabo Abrielle yajyanywe kwa muganga, aho byemejwe ko yapfuye nk’uko Sheriff Gualtieri abivuga.

Yasobanuye ko Abrielle yaviriye imbere kandi atabashaga guhumeka – ariko yongeraho ko umwana yari ateruye ntacyo yabaye.

Wa muhungu w’imyaka 15 nawe yaje gutabwa muri yombi ashinjwa kugambira kwica hamwe no guhisha ibimenyetso.

Sheriff Gualtieri avuga ko bariya bahungu bombi basanzwe bazwi na polisi kandi ko bagendanaga imbunda buri gihe. Ati: “Abantu bari babizi. Nibyo bakoraga.” Yongeraho ati: “Ni uku bigenda iyo ufite insoresore zigendana imbunda. Bararakara, kandi ntibazi uko babyitwaramo, rero bahita bafata imbunda zabo bakarasana.”

Gualtieri avuga ko aba bahungu bombi kenshi mbere bakurikiranwe na polisi ku byaha by’ubujura kandi banagiye bashinjwa ibyaha byo kwitwaza imbunda uri umwana. Yongeraho ko ari ikibazo kubona “aha hanze hari abana benshi bafite imbunda nyinshi.”

 

BBC