Dore ibyiza bitangaje byo gukundana n'umuntu mukorana
Gukunda cyangwa gukundwa n'uwo mukorana mu kazi kamwe bikunze kutavugwaho rumwe ndetse bamwe bakavuga ko igikuba cyacitse igihe abakozi bakorana bagiranye ubushuti bwimbitse.
Umukozi ashobora gukundana n'uwo bakorana, umukoresha agakunda umukozi, umukozi agakunda umukoresha, cyangwa n'abandi.
Abahanga mu gusobanura ibijyanye n'amarangamutima bavuga ko urukundo rujya aho rushaka. Nyamara abandi bavuga ko bitewe n'uwo wakunze n'ibibahuza, mushobora kwangiza bimwe birimo akazi mukora igihe mukorera hamwe.
Icyakora ibitekerezo bitangwa na Bloomberg bivuga ko urukundo rwa nyarwo rutagendera ku kazi, ahubwo ko wisanga ukunda umuntu utarabiteguye.
Batangaza ko uwo wakunda wese nta kosa ribirimo, ahubwo ko usabwa kugira umurongo uzagufasha kugenzura amarangamutima yawe wirinda ko yakwicira ibindi bikorwa nk'akazi n'ibindi.
Gukorana n'umuntu ukunda nta kibazo na gito kibirimo, igihe cyose ukomeza kubahiriza inshingano zawe z'akazi no kumenya gutandukanya igihe cyo kwita ku mukunzi n'akazi nyirizina. Bavuga ko byongera umusaruro mu kazi igihe bikozwe neza.
Mu by'ukuri abakundana bakunze kwirara bagakora n'amakosa menshi igihe batindanye, ibyo bikaba bimwe bigenderwaho bamwe bavuga ko bidakwiye ko abakorera hamwe bakundana.
Igihe cyose abakunzi bazi gutandukanya urukundo n'akazi, bakuzuza inshingano, ntako bisa gukorana n'umukunzi wawe ureba umunsi ku wundi nk'uko byagiye bitangazwa.
Bikunze kuba ikibazo cy"ingorabahizi kuba umukoresha yakunda umukozi we, kuko bishobora kubangama, twavuga nko kubona umukozi yisanzura ku mukoresha we mu kazi.
Ibi bishobora gutuma abandi bakozi babarangarira, guhwihwisa amagambo hagati y'abakozi n'ibindi. Nubwo bigorana, ariko ku bashoboye kubifatanya n'akazi kabo ntibyakwitwa ikosa kubera amahitamo yabo.
Ubugenzuzi bwakozwe na Forbes Advisor buvuga ko abantu 2,000 babajijwe kuri iyi ngingo y'urukundo hagati y'abakorana, 60% bavuze ko bigeze gukunda abo bakorana, 71% bavuga ko bagerageje guhangana n'ibi byiyumviro, naho 53% bakajya mu rukundo rweruye n'abo bakorana.
Gusa benshi batangaza ko gukorana n'uwo mukundana bishobora kugira ingaruka zimwe na zimwe nk'igihe mwashwanye mukaba mwakora akazi nabi mukangiza umusaruro munini.
Nanone kubona umukunzi buri kanya bishobora kubangamira intekerezo z'umuntu, aho gutekereza ku kazi akitekerereza umukunzi kubera amubona buri kanya.
Urukundo rwa nyarwo ntabwo barutegurira aho ruzajya, ahubwo abantu bakwiye kwimenyereza kugenzura amarangamutima yabo hatagize ibyangirika.
Zirikana ko umukunzi wawe mukorana adakwiye gutuma wangiza akazi kawe, ndetse umubere umujyanama mwiza watuma akora neza kurutaho, aho kumufasha kwangiza inshingano.
Aho ukora hose wemerewe gukunda no gukundwa, gusa ni byiza kumenya gutandukanya amasaha yo gukora n'amasaha yo kwita ku mukunzi