RDC: Benshi mu bari mu myigaragambyo yo kwamagana amatora bakomeretse
Abantu benshi bakomeretse ubwo abantu babarirwa mu magana bigaragambyaga kuri uyu wa gatatu mu mihanda ya Kinshasa bamagana "imitegurire mibi y’amatora ya Perezida aherutse" muri RDC.
Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko abantu barenga 10 bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.
Iyo myigaragambyo yahamagawe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri leta y’iki gihugu.
Iyi myigaragambyo yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, nyuma y’amasaha macye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko yambariye kuburizamo iyi myigaragambyo.
Abigaragambyaga bose bahuriye ku biro by’ishyaka rya Fayulu batangira guhangana na Polisi ariko bayitera amabuye nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza.
Abashyigikiye Martin Fayulu wanahangaye na Tshisekedi mu matora aheruka, bagaragaye mu mihanda bavuga ko barambiwe ubujura bw’amajwi bukorwa na Tshisekedi, bakavuga ko umukandida wabo ari we watsinze amatora kandi ko kuri iyi nshuro ari we ugomba gutegeka Igihugu.
Abashyigikiye Moise Katumbi nabo bemeje ko ari we watsinze aya matora, nk’uko byatangajwe n’ishyaka rye Ensemble pour la République ndetse bamwe mu banyapolitiki bamushyigikiye bavuga ko biteguye kurwana urugamba rwo guhangana n’uwashaka kubahuguza iyi ntsinzi.