Kigali: Hashyizweho uburyo buzorohereza abagenzi bajya mu ntara kubona imodoka mu minsi y'Ubunani

Kigali: Hashyizweho uburyo buzorohereza abagenzi bajya mu ntara kubona imodoka mu minsi y'Ubunani

Dec 28,2023

Umujyi wa Kigali washyizeho ahantu hihariye hazategerwa imodoka n’abagenzi bagana mu ntara mu rwego rwo koroshya ingendo mu bihe by’iminsi mikuru.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko tariki 30-31 Ukuboza mu 2023, abazatega imodoka ziberekeza mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Ngororero na Rutsiro (unyuze i Karongi), bazazifatira kuri Kigali Pelé Stadium, aho kuba muri Gare ya Nyabugogo nk’uko byari bisanzwe.

Izi mpinduka kandi zireba aberekeza mu Ntara y’Iburasirazuba, banyuze mu nzira ica i Kabuga kuko bazafatira imodoka muri Gare ya Kabuga.

Abandi batarebwa n’iki cyemezo bazakomeza gufatira imodoka muri Gare ya Nyabugogo n’iy’i Nyanza (Kicukiro). Ni icyemezo kigamije koroshya ingendo mu bihe by’iminsi mikuru.

 

 

Tags: