Perezida Neva w'Uburundi nawe yashinje u Rwanda gufasha Red Tabara urwanya Uburundi

Perezida Neva w'Uburundi nawe yashinje u Rwanda gufasha Red Tabara urwanya Uburundi

Dec 29,2023

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Ndayishimiye Evariste yemeje ko Leta y’uburundi imaze imyaka ibiri ikora ibiganiro n’u Rwanda kugira ngo rubahe abo mu mutwe w’iterabwoba wa Red Tabara ariko ngo byananiranye.

Yakomeje avuga ko uyu munsi ngo nta kindi gisigaye uretse kubereka Imana no kubasengera.

Ku kibazo cy’abasirikare bafatiwe mu ntambara muri M23,Perezida Ndayishimiye yemeza ko iperereza rye ryamweretseko abo basirikare bafashwe arabo muri Red Tabara ngo kuko mu barwanira umutwe wa M23 ngo harimo abarwanyi b’uwo mutwe.

Perezda Ndayishimiye yemeje ko uyu mutwe w’intagondwa wa Red Tabara utegurwa, ukigishwa n’igihugu cy’u Rwanda kuko aricyo kibacumbikiye kikabaha amafaranga ibiro n’intwaro.

Yavuze ko icyo gihugu kitazatinda kugerwaho n’ibyo kititeze.

Muri iki kiganiro yagiranaga n’abanyamakuru,Ndayishimiye yemeje ko u Burundi buri gufatanya na FARDC kurwanya M23 kuko ngo inzu y’umuturanyi ntiyashya ngo ntumufashe kuyizimya.

Yagize ati “Ibihugu iyo bifitanye amasezerano y’uko bitabarana, biratabarana kuko inzu y’umuturanyi nishya, ntujye kuyizimya, nawe iyawe nishya, ntabwo azaza kandi nta wumenya ibiza uko biza. Iyo rero u Burundi butabara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigiye gutabara nk’uko cyitabara kuko intambara nziza usabwa kumenya kuyirwana utarayirwana.”

Yakomeje ati “Iyo ugiye mu bikorwa nk’ibyo byo gufasha igihugu, erega sinzi niba abantu bazi intambara, intambara ni umukino wo gupfa. Iyo wanze gupfa, ntuba umusirikare, uhita witahira. Umusirikare abanza kumva mu mutwe ko gupfa apfiriye igihugu, mwebwe mutari abasirikare n’abapolisi, mwumva urusasu mukajya aho rutaturikiye, bo biruka bajya aho rwaturikiye.”

M23 yatangaje ko yafashe bugwate abasirikare b’u Burundi bari ku rugamba rwo kuyirwanya muri Masisi, ariko Perezida Ndayishimiye yasubije abanyamakuru ko ari ibinyoma bigamije kwica abantu mu mutwe.