M23 yahishuye uko izacecekesha imbunda n'amasasu yongeye kuyiraswaho

M23 yahishuye uko izacecekesha imbunda n'amasasu yongeye kuyiraswaho

  • M23 yongeye kugabwaho ibitero yavuze ko yiteguye kubihagarika

Dec 29,2023

Umuvugizi w’igisirikare cya M23 Willy Ngoma yatangaje ko uyu mutwe witeguye gucecekesha intwaro z’umwanzi bahereye aho zituruka, umwanzi yavugaga akaba ari guverinoma ya Congo n’abancashuro bayo bamaze igihe bahanganye na M23.

Yatangaje ibi ashingiye ku bitero igisirikare cya guverinoma ya Congo cyabagabyeho kuwa kane tariki 28 ukuboza 2023, hafi ku birindiro byayo byose.

Mu kiganiro na Voice of Kivu yagize ati”: Ntidushobora kubyemera, twiteguye gucecekesha intwaro z’umwanzi duhereye aho zituruka, ibyabaye kuwa kane kuwa 28 ukuboza 2023 ntidushobora kugumya kubyihanganira ndetse no kubyemera.

Ati: “Hashize icyumweru, guverinoma ya Congo n’abambari bayo ndetse n’abancashuro b’abazungu, FDLR na CODECO , bateye ibirindiro byacu byose axe Masisi, axe Rutshuru, axe Nyiragongo na Kibumba.

Yakomeje ati: “Abafatanyije niyi guverinoma ni abahezanguni bose barashe ibirindiro byacu barasa abaturage babasivile, kandi bakoze ibi bagamije guteza akaduruvayo mu baturage no kubatera ubwoba, aho aba banzi bafashe nta mutekano uhari ni akavuyo gusa, biba abaturage, bahohotera abagore, ariko aho twafashe nta kibazo dufitanye n’abaturage tubanye neza, ntabwo twiba abaturage cyangwa ngo duhohotere abagore ntitumeze nk’abo barya abantu.

Yasoje agira ati: “M23 ntidushobora kuba ba ntibindeba ngo turebere ibiri gukorwa naba babisha, niyo mpamvu twiteguye gucecekesha intwaro zabo duhereye aho zituruka. Tshisekedi yabangamiye igihe cy’agahenge cyashyizweho rero twe tuzakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage kinyamwuga.”

Ibi umuvugizi wa gisirikare cy’umutwe wa M23 atangaje abivuze nyuma yuko ingabo za SADC, ingabo z’u Burundi ndetse na Wazalendo bagiranye amasezerano na guverinoma ya Kinshansa yo kurwanya ku mugaragaro umutwe wa M23 bikaba binavugwa ko aba bose bambara impuzangano y’igisirikare cya guverinoma ya Congo.