Perezida Ndayishimiye yaciriye iteka ku batinganyi bo mu Burundi

Perezida Ndayishimiye yaciriye iteka ku batinganyi bo mu Burundi

  • Perezida Ndayishimiye yavuze ko abatinganyi bakwiye gufatwa bagaterwa amabuye ku karubanda

Dec 29,2023

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko iby’ibihugu bikomeye bivuga ko abatinganyi bafite uburenganzira bwo kwidegembya, atari byo. Ngo niba hari ababa mu Burundi, bakwiye gushyirwa kuri Stade bagaterwa amabuye.

Hari mu kiganiro yahaye abaturage n’abanyamakuru by’umwihariko kuri uyu wa Gatanu taliki 29, Ukuboza, 2023.

Ndayishimiye yavuze ko ibihugu bikangisha guhagarikira imfashanyo igenewe ibihugu bikennye ngo ni uko byanze kwemera ubutinganyi bishatse byazayihagarika.

Ati: “Imfashanyo bazayitwime. Ndababwira ko niba ushaka kwikwegera umuvumo wemerera ababana bahuje ibitsina.”

Yavuze ko muri Bibiliya harimo urugero ruvuga uko Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera ubutinganyi bwahabaga.

Yunzemo ati: “Abo bantu tubabonye mu Burundi bakwiye kubajyana kuri Stade bakabatera amabuye, kandi nta cyaha baba bakoze.”

Yavuze ko Imana yaremye umugore n’umugabo ngo babyare bororoke.

Ndayishimiye yavuze ko kwemera ubutinganyi no kubwanga ari nko guhitamo hagati y’Imana na Shitani, akavuga ko kubwemera ari uguhitamo Shitani.

Ati “Ubishaka azajye muri ibyo bihugu ahereyo.”