Ahazarasirwa umwaka 2024 mu mugi wa Kigali hamenyekanye

Ahazarasirwa umwaka 2024 mu mugi wa Kigali hamenyekanye

  • Umugi wa Kigali watangaje aho ibishashi byo kurasa umwaka bizaturikirizwa

Dec 29,2023

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibishashi byo kwishimira umwaka mushya bizaraswa mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza mu 2023, rishyira iryo ku wa 1 Mutarama mu 2024.

Ni ibikorwa bizabera ku musozi wa Kigali (Mont Kigali) mu Karere ka Gasabo, kuri Canal Olympia i Rebero mu Karere ka Kicukiro, ku musozi wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, kuri Kigali Convention Centre ndetse no kuri Kigali Serena Hotel mu Karere ka Nyarugenge.

Umujyi wa Kigali wagize uti :

Ahantu hazaturikirizwa urufaya rw’ibishashi mu Mujyi wa Kigali :

Mont Kigali (Nyamirambo)

Rebero/Canal Olympia

Bumbogo

Kigali Convention Centre

Kigali Serena Hotel

 

Turasaba abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabane kubera urwo rufaya.