Leta y'u Rwanda yavuze ku birego bya Perezida Ndayishimiye uyishinja gufasha Red Tabara

Leta y'u Rwanda yavuze ku birego bya Perezida Ndayishimiye uyishinja gufasha Red Tabara

Dec 30,2023

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ashinja u Rwanda gutera inkunga imitwe irwanya Leta y’u Burundi ikorera mu Burasirazuba bwa DRC. U Rwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye n’iyo mitwe.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryibutsa ko mu bihe bishize, bishingiye ku bufatanye, u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi binjiye mu Rwanda bitemewe n’amategeko.

U Rwanda ruvuga kandi ko u Burundi bukwiye gushakira umuti ibibazo byabwo binyuze mu nzira za dipolomosi, bigakemuka mu mahoro.

Ibi rwabitangaje mu itangazo rwashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza,ku munsi nyirizina Perezida Ndayishimiye yarushinje gufasha Red Tabara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yatanze ari mu ntara ya Cankuzo,Perezda Ndayishimiye yemeje ko uyu mutwe w’intagondwa wa Red Tabara utegurwa, ukigishwa n’igihugu cy’u Rwanda kuko aricyo kibacumbikiye kikabaha amafaranga ibiro n’intwaro.

Ati ’’Iyo mitwe ihabwa icumbi, ihabwa ibyo kurya, ihabwa amabiro bakoreramo, ihabwa amafaranga n’igihugu bicayemo, aho mu Rwanda.’’

Ndayishimiye Evariste yemeje ko Leta y’uburundi imaze imyaka ibiri ikora ibiganiro n’u Rwanda kugira ngo rubahe abo mu mutwe w’iterabwoba wa Red Tabara ariko ngo byananiranye.