Umuyobozi wa APR FC yavuze kuri Ombolenga uheruka kuvugwaho imyitwarire mibi

Umuyobozi wa APR FC yavuze kuri Ombolenga uheruka kuvugwaho imyitwarire mibi

Dec 30,2023

Chairman wa APR, Col.Richard Karasira yavuze ko mu banyamahanga bane bazanye bazakuramo babiri gusa ndetse ko hari bamwe mu bakinnyi batagiye muri Mapinduzi Cup kubera ko basabye kongererwa iminsi y’ikiruhuko.

Yavuze ko abasabye ikiruhuko kiruseho ari Ombolenga Fitina na Thadeo Lwanga mu gihe abandi 24 bagiye. Yavuze ko abandi basanzwe bazwi bahisemo kubareka.

Yavuze ko Nshuti Innocent yabonye ikipe muri Amerika asaba ikipe ko yamuha amahirwe, barabyemera.

Yavuze ko Mapinduzi Cup ari irushanwa bagiye guhatanamo. Ati "imwe mu ntego dufite n’ukwitwara neza tukagera kure hashoboka.mByanashoboka n’igikombe tukagitwara.

Indi ntego ya kabiri nuko kubona imikino myinshi bifasha abakinnyi bacu kumenyerana, umwuka w’ikipe ugakomeza, bikazanadufasha mu mikino yo kwishyura tugiye gutangira vuba ndetse na nyuma y’amezi 6 tukaba twakwitwara neza mu marushanwa nyafurika.

Ikindi izadufasha nuko mu myanya 4 dusigaje muri shampiyona dufitemo abo tugomba kuba twakongeramo kugira ngo ikipe yacu yuzure. Niba mumaze iminsi mubibona mu mikino ibanza, mubyumva n’umutoza, hari ikibazo cy’abakinnyi bake, tukumva ko iyo myanya ine yakwiyongera."

Yavuze ko muri iyo myanya 4 hari abanyarwanda 2 mu gihe abanyamahanga 4 baje umutoza azahitamo babiri. Umutoza arashaka cyane abasatira cyane.

Yavuze ko mu mikino yo kwishyura hakenewe abakinnyi benshi kuko harimo ibikombe bibiri birimo icy’Amahoro n’icy’intwari.

Ku kibazo cy’imyitwarire mibi yavuzwe kuri Ombolenga, Afande Karasira yagize ati "Ibya Ombolenga nanjye nabibonye mu binyamakuru ariko yasabye kongera ikiruhuko ku bibazo atubwira ko ari bwite bituma adakora imyitozo. Ntabwo twagombaga kumutwara rero."

Yakomeje avuga ko uyu myugariro ari mubo basanzwe bazi kandi ko akinisha ingufu n’ubwitange bityo bifuje ko aruhuka akazabafasha mu mikino yo kwishyura.

Yavuze ko kuba Nshuti na Ombolenga badahari ariyo mpamvu Claude ariwe wabaye kapiteni kuko yari uwa 3.

Yabwiye abafana ko bakwitega ko ikipe izahatana muri iri rushanwa ikareba ko yatwara igikombe.