Uko byari byifashe mu birori bya Kigali Boss Babes byitabiriwe na The Ben n'umugore we - AMAFOTO

Uko byari byifashe mu birori bya Kigali Boss Babes byitabiriwe na The Ben n'umugore we - AMAFOTO

Dec 30,2023

Umunyamuziki Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella, ndetse na Ommy Dimpoz bari mu byamamare byitabiriye ibirori bikomeye itsinda rya Kigali Boss Babes bamurikiyemo filime mbarankuru ku buzima bw’abo ibizwi nka “Reality Tv Show”.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, byambukiranyije umunsi bigera mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, bibera kuri Century Park Hotel i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Ni ubwa mbere byari bibaye, kandi Kigali Boss Babes isobanura ko yabiteguye mu rwego rwo gufasha abakunzi b’abo kurangiza neza umwaka no kubamukurikira filime y’abo bwite bakoreye mu bihugu bitandukanye birimo Senegal, Nigeria, mu Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni ibirori byatangiye ahagana saa sita z’ijoro, ahanini bitewe n’uko abatumirwa batinze kugera aho byabereye n’ibindi byari bigishyirwa ku murongo.

Byakozwe mu rwego rwo kugaragaza ubudaheranwa bw’umwirabura kuko byanahawe inyito ya “Kigali Boss Babes Elegancy Beauty.”

Amasura y’abitabiriye ibi birori yari yiganjemo cyane ibyamamare mu ngeri zinyuranye cyane cyane mu muziki, kuko byagaragayemo The Ben n’umugore we, umuhanzi Niyo Bosco, Ross Kana, Danny Nanone, Okkama, Afrique, Muyoboke Alex, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania n’abandi banyuranye.

Byitabiriwe kandi n’abarimo Producer Fayzo utunganya amashusho y’indirimbo, Producer Niz Beats ndetse na Producer Gad wakoze filime ya Kigali Boss Babes ndetse na Producer Kiiiz uherutse kwegukana igikombe cya Producer w’umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.

Kigali Boss Babes igizwe n’abagore cyangwa abakobwa batandatu gusa, ariko ibi birori byagaragayemo bane gusa, ku mpamvu zirimo ko babiri batabashije kuboneka.

Buri wese wafashe ijambo muri Kigali Boss Babes, yitaye ku gushima cyane uburyo abantu bitabiriye ibirori by’abo, kandi yumvikanisha ko ari bwo bagitangira kuko bafite byinshi byo gukora mu gihe kiri imbere.

Queen La Douce uri mu bagize Kigali Boss Babes yavuze ko bakozwe ku mutima n’uburyo abantu babashyigikiye ku nshuro y’abo ya mbere bateguye ibi birori.

Yavuze ati “Ni ikintu gikomeye cyane mu rugendo dutangiye nkatwe bashyashya! Kubona ibirori byacu dukoze ku nshuro ya mbere bimeze gutya, ntabwo mfite icyo kuvuga.”

La Douce yavuze ko yanogewe n’uburyo ibara ry’umukara ryatumye ahabereye ibirori n’abitabiriye ibirori bagaragara neza, yemeranya n’amahitamo bakoze.

Gashema Sylivie yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba ibi birori byabaye ari mu Rwanda, kuko mu bihe bitandukanye Kigali Boss Babes yagiye ikora ibikorwa adahari.

Yavuze ati “Nishimye kubona mwaje kudushyigikira! Byanejeje kandi ndanezerewe, ibirori byinshi bya Kigali Boss Babes byakundaga kuba ntari inaha, uyu munsi rero byabaye nanjye mpari.”

Amb.Alliah Cool yavuze ko iriya filime bakoze bayishoyemo amafaranga menshi, kandi ko bashimira Producer Dad na Prince Kiiiz babafashije mu kuyitunganya.

Yavuze ko iyi filime bari gutekereza uko izajya izatambuka kuri Netflix cyangwa se ku rundi rubuga rurimo nka Show Mass.

Queen La Douce asobanura ko basanzwe ari inshuti z’igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.

Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe wazanye izina rya ‘Kigali Boss Babes’ baryemeranyaho bose, hanyuma babona kubitangaza.

Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko ‘turi inshuti z’igihe kirekire’. Isimbi yavuze ko ‘Dukorana Business twiyemeza kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugirira akamaro’.

Kigali Boss Babes yashinzwe muri Mata 2023 isanzwe ibarizwamo: Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Ishimwe Alice [Alice La Boss] na Alliah Cool.

Abagore bagize Kigali Boss Babes

The Ben n'umugore we bari bahari