Mu karere ka Kamonyi habereye impanuka ebyiri zikurikiranyije zaguyemo abantu

Mu karere ka Kamonyi habereye impanuka ebyiri zikurikiranyije zaguyemo abantu

Dec 30,2023

Abantu 5 byamenyekanye ko aribo baguye mu mpanuka y’imodoka yaraye ibereye i Kamonyi aho ikamyo ya Howo yagonze izindi modoka.

Iyi mpanuka yabaye ubwo ikamyo ebyiri zari mu cyerekezo kimwe ziva i Kigali zerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, zagonganye ubwo zari zigeze i Kamonyi, iyari inyuma igonga iy’imbere, ita umuhanda nayo igonga ivatiri yari irimo abantu barindwi bane muri bo na kigingi w’imwe muri izo kamyo bahita bapfa.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wo ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’izi kamyo ebyiri zirimo iyari itwaye amabuye n’iyari itwaye imbaho.

Yagize ati “ Abantu batanu bahise bapfa barimo bane bari muri iyo vatiri yari irimo abantu barindwi na kigingi w’ikamyo ariko shoferi yavuyemo ari muzima.”

Yongeyeho ko ubu hatari hamenyekana icyateye iyi mpanuka kuko nta muvuduko ibyo binyabiziga byari bifite ndetse nta n’umushoferi wari wasinze.

Iperereza rirakomeje.

İndi mpanuka ikomeye yabereye mu karere Kamonyi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo imodoka zagonganaga zirenga umuhanda.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje izi modoka zagonganye zita umuhanda zigonga camera ya Sofia gusa ku bw’amahirwe ntawahatakarije ubuzima.

Polisi yahise ihagera iratabara gusa imodoka zari zarenze umuhanda.