Abakobwa / Abagore: Dore ibintu 3 udakwiye kwibeshya ngo wegereze igitsi1na cyawe
Hari ibintu byinshi abakobwa bibwira ko ari isuku nyamara byangiza imyanya y’ibanga yabo. Aha rero abanditsi ba mubuzima.com twabahitiyemo ibintu bitatu umugore cyangwa umukobwa agomba kwirinda.
1. Isabune
Ibi ushobora kwibwira ko ari nko kwivuguruza. Ukeneye kugira isuku no gukaraba gusa isabune ishobora gutuma imbere mu gitsina cyawe humagara. Ugomba kumenya ko imyanya y’imbere mu gitsina gore yisukura ubwayo icyo ugomba gukora ni ukoza imyanya y’inyuma gusa.
2. Ibikoresho byo kwikinisha
Mu Rwanda usanga uwo muco utaramamara cyane gusa ntitwavuga ko hatari ababikoresha. Niba rero ubikoresha ugomba kureba neza ibikoresho byujuje ubuziranenge ukareba ibyakozwe n’inganda zifite ubunararibonye mu gukora bene ibi bikoresho izo ni nka: Fun Factory, Vibratex n’izindi. Ikindi ni uko ibi bikoresho ugomba kubigirira isuku cyane kugirango bitaba byakwanduza indwara zitandukanye.
3. Igitsinagabo kitambaye agakingirizo mutarashakanye.
Agakingirizo ni nk’umukandara w’imodoka: Ntitwakurinda ibintu byose igihe cyose ariko udukingirizo tugabanya cyane ibyago. Ni ngombwa rero kugakoresha kugirango wirinde gukwirakwiza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwandura wowe ubwawe tutibagiwe no gutwara inda utateganyije.
ushobora gusangiza n’abandi inkuru zabagirira akamaro cyane nko kurinda ubuzima bwabo cyane cyane unyujije kuri twitter na facebook reba munsi yiyi nkuru bikorohere kujijura inshuti zawe maze tugire ubuzima buzira umuze.