Bamutegereje amasaha 7, bamwe bataha nta foto y'urwibutso. Udushya twaranze ibirori by'abambaye umweru bya Zari Hassan

Bamutegereje amasaha 7, bamwe bataha nta foto y'urwibutso. Udushya twaranze ibirori by'abambaye umweru bya Zari Hassan

Dec 31,2023

Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira tariki 30 Ukuboza, Zari Hassan yageze ahabereye "All White Party" muri The Wave Lounge i Kigali ahagana saa Munani z’ijoro mu gihe ab’inkwakuzi bari bageze muri aka kabari kabereyemo ibirori bye saa Moya z’umugoroba.

Abakunda Zari bari baguze amatike, hari abahageze saa Moya z’umugoroba wo ku wa 29 Ukuboza, baza kumubona undi munsi watangiye dore ko yavuye kuri hoteli acumbitsemo akagera kuri The Wave Lounge saa Munani zo ku itariki ya 30 Ukuboza 2023.

Dore tumwe mu dushya twaranze ibi birori

1. Ni ibirori byaranzwe n’ubwitabire ariko nta bantu bafite amazina azwi mu myidagaduro y’u Rwanda bahagaragaye. Gusa, nyiri sosiyete ya Kalisimbi Events imenyerewe mu gutegura ibihembo mu ngeri zitandukanye, Mugisha Emmanuel, yari mu bitabiriye.

2. Kuva ku muryango wa The Wave Lounge kugeza imbere mu kabyiniro, hari harimbishijwe imitako iri mu ibara ry’umweru. Imyambaro y’abakozi b’akabari n’abacunga umutekano, ameza n’itapi byose byari mu ibara ry’umweru.

3. Ubwo Zari Hassan yageraga ahabereye ibirori, abari imbere mu kabyiniro basohotse bajya gushaka agafoto ke ahari hateguriwe kwifotoreza ku buryo bazabona icyo bazasigara baratira abatabashije kubona amafaranga yo kugura itike dore ko umuntu usanzwe uba mu buzima bugoye byari inzozi kwinjira muri All White Party.

4. Byari bigoye kuhinjira ukahatinda utambaye nibura umwambaro w’ibara ry’umweru. Umwe mu bari bashinzwe umutekano yambwiye ko biza kungora gukomeza gukurikirana igitaramo bitewe n’uko ntambaye umweru. Namubwiye ko ntasohotse ahubwo naje mu kazi arandeka, akomeza gucugangana n’abari baje batubahirije amabwiriza yo kwambara iryo bara risabwa.

5. Abantu bamutegereje amasaha 7 yose.

6. Abishyuye 1,500,000 ni bo babashaga kwisanzura kuri Zari mu gihe abishyuye make bo bamurebaga bahengerereza kure mbese bisa no kumurebera kuri televisiyo.

7. Ahari hicaye uyu mugore w’icyamamare hari hateguye inzoga z’igiciro kandi arinzwe n’abasore b’inkorokoro ku buryo uwagerageje kumwegera bitamuhiriye.

8. Benshi bamaze kubona ko n’ubundi batari bubashe gukora kuri Zari cyangwa se ngo batahane agafoto, bikamase barasohoka bakomereza mu tundi tubari.