Miss Pamella na The Ben bahuye na Madame Janette Kagame, Pamella aratungurana

Miss Pamella na The Ben bahuye na Madame Janette Kagame, Pamella aratungurana

Dec 31,2023

Muri izi mpera z’umwaka wa 2023, The Ben ndetse n’umugore we Pamella bahuye ndetse banaganira na Madamu Janette Kagame, umufasha w’Umukuru w’igihugu.

Byagaragariye mu ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Pamella ndetse na The Ben bari kuganira na Madamu Janette Kagame.

Gusa abantu benshi bakomeje kwibaza ku musatsi wa Pamella kuko yagaragaye nta musatsi afite kandi hari haciyeho iminsi micye cyane akoze ubukwe afite umusatsi.

Bamwe bataripfana bagize bati “dore Pamella yatiruye umusatsi”, abandi nabo bati “yiyogosheje”.  Muri make rwabuze gica niba koko yiyogoshesheje cyangwa ari puranti yari yambaye.

Miss Uwicyeza Pamella na The Ben bahuye na Janette Kagame

Abantu bakomeje kwibaza ku musatsi wa Pamella umaze igihe gito cyane akoze ubukwe

Miss Uwicyeza Pamella na The Ben Bakoze ubukwe