Rayon Sports imaze gutakaza umukinnyi wari umaze iminsi ayihetse

Rayon Sports imaze gutakaza umukinnyi wari umaze iminsi ayihetse

  • Hakizimana Adolphe wari uri mu bahagaze neza muri Rayon Sports yasinyiye As Kigali

Dec 31,2023

Rayon Sports yirangayeho none AS Kigali ibatwaye umukinnyi ukomeye uri mu bari bayihetse kugeza ubu.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya AS Kigali yabyutse itangaza ko yasinyishije umuzamu Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi muri Rayon Sports ndetse anayihetse.

Uyu muzamu amaze iminsi nta myitozo akora muri Rayon Sports ndetse wabonaga ko ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe bisa nkaho bitari gukorwa nyuma yo kurangiza amasezerano none AS Kigali imaze iminsi igariye Perezida Shema Fabrice yahise imusinyisha.

Rayon Sports kugeza ubu isigaranye abazamu 2 ari no Simone Tamale hamwe na Hategekimana Bonheur utarabonaga umwanya kugeza ubu.

SANGIZA ABANDI IYI NKURU