KNC yatangiye kunyuza umweyo muri Gasogi United nyuma yo kunyagirwa na Mukura Victory Sports

  • KNC yatangiye kwirukana abakinnyi

  • Gasogi United yanyagiwe na Mukura Victory Sports

KNC yatangiye kunyuza umweyo muri Gasogi United nyuma yo kunyagirwa na Mukura Victory Sports

Nyuma y’iminsi mike asezeranyije impinduka muri Gasogi United,KNC yatangiye kwirukana abakinnyi batatanze umusaruro aho kuri uyu wa mbere hagiye babiri.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ukuboza 2023, ni bwo Gasogi United FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo ishimira bamwe mu bakinnyi bayo.

Uwabanje gushimirwa ni Maxwell Lavel Djumekou uheruka gutsinda igitego ku mukino wahuje Gasogi United na Musanze FC nabwo mu mukino atari yabanje mu kibuga.

Mu mikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka yinjije ibitego bibiri gusa, ntiyazamura bigaragara ubusatirizi bwa Gasogi United.

Uyu Munya-Cameroun w’imyaka 23 yageze muri Gasogi United avuye muri Union Douala yo mu gihugu cye.

Ntabwo ariwe gusa kuko na mugenzi we utaragaragaye mu mukino myinshi ya Gasogi United, Myugariro Ngondo Stephield Guenole, yasezerewe kubera ikibazo cy’abanyamahanga benshi cyane mu bwugarizi. Byari kuzagorana ko abona umwanya wo gukina.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bushobora gusezerera abandi bakinnyi cyangwa abatoza, kuko Perezida wayo aherutse kuvuga ko umusaruro mubi ikipe yagize hari abagomba kuwuzira nyuma yo gutsindwa na Mukura VS ibitego 4-2.

Gasogi United ubu iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 18. Umukino usoza imikino ibanza izawukinira mu Karere ka Rubavu na Etincelles FC ku wa Kabiri, tariki ya 12 Ukuboza.

Posted On: Dec 12,2023