Ngororero: Umwarimu yahannye umwana kuko yakererewe. Ibyo yamukoreye ni agahomamunwa
Umunyeshuri yatemye umwarimu umwigisha
Umunyeshuri yashyamiranye n'umwarimu we ahita afata umuhoro aramutema
Ubuyobozi bw'umurenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero, buvuga ko umunyeshuri watemye umwarimu akoresheje umuhoro yatawe muri yombi, akaba ari mu maboko ya RIB.
Uwo munyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye mu kigo cy'ishuri cya G.S Kageshi giherereye mu murenge wa Kabaya, yatawe muri yombi tariki ya 27 Gashyantare 2023 amaze gutema umwarimu umwigisha.
Uwo munyeshuri yatemye umwarimu we akoresheje umuhoro basanzwe batemesha inkwi zo gutekera abanyeshuri. Uyu munyeshuri yamutemye nyuma y'uko agiye kwiga yakererewe umwarimu yamuha igihano akacyanga, bagashyamirana kugeza ubwo bashyamirana bakanigana. Umunyeshuri yahise ajya mu gikoni azana umuhoro, atema mu mutwe uwo mwarimu aramukomeretsa.
Ubuyobozi bw'umurenge wa Kabaya, bwatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko uwo munyeshuri yari asanzwe afite imyatwarire mibi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kabaya, Ndayisenga Simon yavuze uwo munyeshuri yatawe muri yombi, umwarimu nawe akaba arimo kwivuza.
Gitifu Ndayisenga yagize ati "Uwo munyeshuri amaze gutema umwarimu yashyikirijwe inzego zibishinzwe, umwarimu nawe arimo kwivuza kandi arimo koroherwa ariko ntarabasha gusubira mu kazi".
Ndayisenga yakomeje avuga ko ababyeyi bagomba gukurikirana uburere bw'abana babo bakiri bato.
Ati "Icyo dusaba ababyeyi ni uko bakurikirana uburere bw'abana babo bakabarinda gukurana ingeso, bakigishwa kubaha bakiri bato kugira ngo batazakurira mu mico mibi".
Uyu munyeshuri yashyikirijwe urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha yakoze.