Burundi: Amagambo ya Perezida Ndayishimiye yatangiye kugira ingaruka ku baturage
Ijambo rya Perezida Ndayishimiye ryatangiye kugira ingaruka ku baturage kuko kuri uyu wa mbere, abagabo babiri bo mu turere twa Musigati na Bubanza, mu ntara ya Bubanza batawe muri yombi na polisi.
Abafunzwe ni abahoze ari impunzi mu nkambi zo mu Rwanda. Ni abanyamuryango ba MSD (ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi) bashinjwa n’ubutegetsi bwa Gitega kuba barifatanyije n’umutwe w’inyeshyamba wa Red_Tabara,Perezida Ndayishimiye yavuze ko uuterwa inkunga n’u Rwanda.
Amazu yabo yarasatswe ariko nta kintu kintu kibafungisha cyabonetse. Polisi ntiratangaza impamvu bafashwe nkuko ikinyamakuru SOS Media Burundi kibitangaza.
Aba bafashwe nyuma y’iminsi mike Perezida Ndayishimiye avuze ko umutwe wa Red Tabara uhabwa amafaranga,ibiro n’ibindi ba leta y’u Rwanda.
Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abarwanyi M23 yise ko ari Abarundi yafashe, ari abarwanyi ba RED-Tabara b’Abarundi bavuye mu Rwanda bajya gufasha umutwe wa M23.