Uganda: Indege ya gisirikare yahiye irakongoka
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamisingiri mu Ntara ya Kichwamba, muri metero nkeya uvuye ku mupaka w’akarere ka Kabarole na Ntoroko.
Abasirikare benshi bahageze, basanze ibisigazwa by’iyi ndege byahindutse ivu.
Ubuyobozi bwavuze ko byibuze abantu batatu bapfuye nyuma y’iyi mpanuka ya kajugujugu ya gisirikare yakoze impanuka kuri uyu wa Kabiri.
Abapfuye ni abasirikari babiri n’umusivili umwe inzu ye yagwiriwe n’iyi kajugujugu y’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF),yerekezaga mu gihugu cy’abaturanyi cya DR Congo muri Operation Shuuja yo kurwanya abarwanyi ba ADF.
Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulaigye yagize ati: "Nibyo koko kajugujugu ya UPDF yakoze impanuka uyu munsi. Kajugujugu yari irimo abantu babiri, kandi bose bapfuye nk’intwari kuko bari bitabiriye urugamba rwo guhangamura umutwe w’iterabwoba wa ADF ".
Iyi ndege ngo yakorewe mu Burusiya ndetse igenewe kugaba ibitero.
Brig Gen Kulayigye yakomeje avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ikirere kibi,ashimangira ko “impanuka yabereye mu misozi.”
Umuturage wo mu Mudugudu wa Nyamisingiri, Alfred Mugume,wabonye ibyabaye, yavuze uko byagenze kuko byabereye hafi y’aho yari atuye, abwira Monitor ko yabonye kajugujugu ebyiri zikurikiranye zerekeza muri DR Congo.
Ati “Mu minota mike, numvise urusaku rwinshi ruherekejwe n’umwotsi mu kirere. Ubwo nageraga hafi y’aho byabereye, nasanze kajugujugu yakoze impanuka, ariko sinabibona kuko inzu yagonze yari hejuru y’umusozi. ”
Yongeyeho ati: “Nabonye umurambo wa nyir’urugo hagati mu kizu, nyuma- umurambo wa kabiri w’umusirikare mu nzu.”
Abasirikare benshi bahageze basanze ibisigazwa by’iyi ndege yahiye byahindutse ivu.
Mugume yagize ati: "Twese hamwe n’abasirikare, twerekeje aho ubwo umwotsi wari ugabanutse. Twabonye undi murambo w’umusirikare."
Ku ya 29 Nyakanga 2023, indi kajugujugu yakozwe n’Uburusiya ya UPDF yakoze impanuka ubwo yakoreraga akazi i Moroto. Ku bw’amahirwe nta bahitanwe nayo .
Iyi mpanuka yabanjirijwe n’iya kajugujugu ebyiri za Mi-17 na Mi-24 zahanutse mu mu masaha akurikiranye, mu burengerazuba bwa Uganda no mu burasirazuba bwa DRC.