Juvenal wahoze ayobora Kiyovu Sports yareze Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général

Juvenal wahoze ayobora Kiyovu Sports yareze Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général

Jan 03,2024

Mvukiyehe Juvenal, nyiri ikipe ya Addax yareze umuyobozi wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis, uzwi nka ’Général’ icyaha cyo kwangisha undi rubanda ndetse no guharabika.

’Général’ azitaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa Kane, tariki 4 Mutarama 2024, nyuma yo kuregwa na Mvukiyehe Juvénal yashinje uruhare mu kuroga iyi kipe yayoboraga.

Mu kirego yatanze, Mvukiyehe yibukije Akanama ka Komisiyo y’Imyitwarire ko atari ubwa mbere ’Général’ amureze muri FERWAFA kuko no muri Shampiyona y’umwaka ushize hagati yigeze kumushinja ’betting’ ku mikino ya Kiyovu Sports, bikarangira amusabye imbabazi.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Mvukiyehe yakubise agatoki ku kandi, avuga ko azagezayo ’Général’ kugeza igihe ’abantu bagomba kuzajya bagenzura amagambo kuvugira mu ruhame.’

Ati "Nzakomeza murege kugeza igihe nzabona ubutabera. Muri FERWAFA nibatankemurira ikibazo nzamurega muri CAF, naho nintanyurwa nzakomereza muri FIFA, na yo nindangarana njurire muri TAS. Abantu bakwiye kujya bamenya amagambo bavugira mu ruhame."

Ndorimana Jean François Régis ’Général’ azitaba Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA saa Munani n’Igice zo ku wa Kane ari kumwe Perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvénal, wamureze.