M. Irene arimo kuvumirwa ku gahera i Burundi nyuma yo gukorerayo igitaramo
Umunyamakuru wo kuri murandasi akaba n’umujyanama w’abahanzi Irene Mulindahabi akomeje guterwa amabuye i Burundi nyuma yo kwitambika abakoresha umuyoboro wa Youtube i Burundi.
Irene Mulindahabi witazira akazina ka ’M Irene’ i Burundi akomeje guterwa imijugujugu n’abanyamakuru baho biganjemo abakoresha umuyoboro wa Youtube nyuma yo kubitambika bashaka amaramuko.
Iyi mijugujugu yaturutse ku gitaramo abahanzi abereye umujyanama, Dorcas na Vestine baherutse gukorerayo.
Ni igitaramo aba bakobwa bakoreye i Bujumbura mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza 2023, igitaramo cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi bitatu.
Iki gitaramo mbere y’uko kiba, abanyamakuru bakoresha umuyoboro wa Youtube bari babwiwe ko bitemewe gufata no gushyira amashusho y’igitaramo cy’aba bakobwa ariko hagira bamwe bemererwa kubikora kuko bari babisabiye uburenganzira bwihariye.
Icyaje gutungura aba banyamakuru b’i Burundi, ngo ni uko n’abo bake bari babisabiye uburenganzira bakabifata ndetse bakanabishyira kuri Youtube, byarangiye bakomanyirijwe n’uyu Munyamakuru.
Mu mashusho umwe mu banyamakuru bakoresha Youtube wa Isaac tv, yashyize hanze, yavuze ko Irene akigera i Kigali yabareze umwe kuri umwe ibizwi nka reporting.
Bavuga ko bari basabye uburenganzira kandi babuhawe, bityo batumva impamvu yo gusibishwa aya mashusho.
Kugeza ubu urarananyije amaso kuri Youtube ukajya mu ishakiro, ushaka igitaramo cya Dorcas na Vestibe i Burundi, hasigaye shene ebyri zifiteho ayo mashusho mato mato nabo bakubwirwa ko budacya kabiri akiriho.
Umwe mu banyamakuru bo mu Burundi wanayoboye iki gitaramo, Ami Pro yatangaje ko abantu bose Irene yabasibishije amashusho adasize n’abari abaterankunga b’icyo gitaramo.
M Irene avuga ko aba banyamakuru bari babujijwe gufata aya mashusho, ko abasabwe kuyasiba ari abarenze kumabwiriza bari bahawe bityo ko ibyo yakoze nta kibazo byagakwiye guteza cyane ko impande zombi zari byamvikanyeho.