KNC yishongoye kuri Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda

KNC yishongoye kuri Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda

  • Gasogi United yatsinze Rayon Sports 2-1

Jan 13,2024

Abafana ba Gikundiro batangiye umwaka wa 2024 bari mu marira nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 16 wa shampiyona wabaye ku wa Gatanu, tariki 12 Mutarama 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu,Umuyobozi wa Gasogi United,KNC,yavuze ko ashimira Rayon Sports ko yirwanyeho kuko yagombag gutsindwa ibitego 5,igatahana igisebo gikomeye.

Yagize ati "Icyo navuga,Rayon Sports igize amahirwe abakinnyi bacu bose ntabwo barakabona ibyangombwa.Hari benshi pe,ariko uyu munsi Rayon Sports ndayishimira yirwanyeho,yakagombye kuba yatsinzwe ibitego bitanu ikishakisha,ikisobanukirwa.

Hari n’ibitego banze hano.Ni gute kiriya gitego cya Lisele wakora ibintu nka biriya?."

Abajijwe kuri rutahizamu Kabanda watsinze ibitego bya Gasogi United,KNC yagize ati "Uriya mwana witwa Kabanda namurwanyeho mvuga ko ariwe rutahizamu wa mbere mu Rwanda ariko udahabwa amahirwe.Dufata icyemezo cyo gusezerera Djumeko kugira ngo akine.

Abajijwe icyo bahinduye kugira ngo batsinde Rayon Sports,yagize ati "mbere na mbere n’ukubwira abakinnyi ko izina ridakina,mwabonye abakinnyi bitwaga ko bafite amazina twasezereye.Muri iyi kipe hariho abakinnyi bane bo mu ikipe y’abato.

Mu ikipe ya Gasogi United ntabwo ari ahantu ho kuza ngo abantu bagonere n’aho kuza gukora."

KNC yavuze ko Rayon Sports yagize amahirwe kuko umupira yagombaga kuwanga burundu.

Gasogi United yahise ifata umwanya wa karindwi n’amanota 21, mu gihe Gikundiro yagumye ku wa kane n’amanota 27 muri Shampiyona y’u Rwanda.