Yabaye umusirikare wa mbere wegukanye ikamba rya Miss America - AMAFOTO

Yabaye umusirikare wa mbere wegukanye ikamba rya Miss America - AMAFOTO

Jan 15,2024

Madison Isabella Marsh uri mu basirikare barwanira mu kirere ufite ipeti rya ‘Sous Lieutenant’, ni we wegukanye ikamba rya Miss America mu 2024 ryasojwe mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2024.

Marsh wegukanye iri kamba, yari asanganywe irya Miss Colorado yatsindiye muri Gicurasi 2023 nyuma yo kwegukana irya Miss Academy ryamuhesheje itike yo kwitabira irushanwa rya Miss Colorado.

Marsh yabaye umukobwa wa kane uturutse muri Colorado wabashije kwegukana ikamba rya Miss America, aba uwa mbere w’umusirikare mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukiri mu nshingano utsinze.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss America, uretse kuba yabonye itike imwemerera guhagararira iki gihugu mu marushanwa atandukanye ku Isi, yahise ahabwa ibihumbi 50$ (arenga miliyoni 50 Frw) ndetse anishyurirwa amasomo yose ashaka kwiga .

Ni ikamba uyu mukobwa yegukanye arisimbuyeho Grace Marie Stanke wari wararitsindiye ku wa 15 Ukuboza 2022.